Nyuma yo gutabwa muri yombi agafungwa akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, Meya wa Rusizi n’umwungirije bajuririye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 03 Mutarama 2015 ubujurire bwabo bwafashe ubusa.
Nzeyimana Oscar wahoze ayobora Rusizi, n’ uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile bari basabiwe n’Urukiko gukomeza igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha bakurikiranyweho.
Nzeyimana yari yajuririye iki gifungo avuga ko urukiko rufite idosiye y’ibyo ashinjwa akaba ntacyo yayihinduraho, yongeraho ko afite ikibazo cy’uburwayi bukomeye butamworoheye mu gihe afunzwe.
Urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso byagaragajwe by’uko uburwayi bwe burenze ubushobozi bwa Gereza, kandi ko nta mpamvu yemewe n’amategeko yatuma arekurwa.
Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwari rwafashe umwanzuro w’uko bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko rusanze ibyaha bakekwaho bikomeye bikaba bishobora gutuma bafungwa igihe kirekire, ku buryo barekuwe bashoboraga gutoroka ubutabera.
Muhawenima Juliette wari ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli mu karere ka Rusizi we yararekuwe ngo ajye aburana ari hanze kubera ko atwite.
Abandi baherutse gukatirwa igifungo cy’agateganyo ni Ndamwizeye Emmanuel wari ushinzwe ubuzima mu karere, Baginama Athanase wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, Nzayituriki Theoneste ushinzwe mituweli mu bitaro bya Gihundwe, na Maniragaba Dieudone wari ushinzwe Mituweli mu kigo nderabuzima cya Mashesha.
Nzeyimana Oscar wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yatawe muri yombi akiri Meya, we n’umwungirije begurira mu gihome.
Nzeyimana na bagenzi be bane bakurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano mu bitabo bigaragaza ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage batuye muri Rusizi.
Ihinduranya ry’iyi mibare ryatanze umusaruro utari mubi kuri Rusizi kuko Rusizi yaje ku mwanya wa 12 mu kwesa imihigo yo mu mwaka wa 2014.


















TANGA IGITEKEREZO