Tariki ya 7 Ukuboza, Umucamanza, Theodor Meron, uyobora Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT), yatangaje ko Ngirabatware azongera kuburana ku bujurire bwe mu Ugushyingo 2019.
Umucamanza, Theodor Meron, ashinjwa n’u Rwanda kugira umugambi wo kurekura no kugabanyiriza ibihano abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bari barahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’umukwe w’umuherwe Kabuga Felicien, yahamijwe ibyaha ku wa 20 Ukuboza 2012 na ICTR, ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse no gufata ku ngufu nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu akatirwa gufungwa imyaka 35.
Gusa yaje kujurira, ku wa 18 Ukuboza 2014 ku gihano yari yahawe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kigabanukaho imyaka itanu.
Ngirabatware yongeye gusaba gusubirishamo urubanza rwe mu mizi, avuga ko afite ibimenyetso bishya bishobora kumugira umwere ku byaha yahamijwe.
Muri Nzeri 2018, nibwo Ngirabatware yagombaga kongera kuburana, gusa biza gusubikwa.
Mu Ugushyingo 2018, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko kongera kuburanisha urubanza rwa Ngirabatware atari byo.
Ahishakiye yagize ati “Ibi ni ibintu bitari byo, byamaze kugaragara ko ibikorwa by’umucamanza Theodor Meron atari byo, iyo urebye uruhare rwa Ngirabatware muri Jenoside ubona ko yari yarahawe igihano gikomeye, ibyari bisigaye ni uko yagombaga kugifungwa akakirangiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, nawe yamaganye gusubirishimo uru rubanza.
Icyo gihe yabwiye The New Times ati “Ubu ni uburyo bwo kwangiza inzira y’ubutabera, Ngirabatware yari asanzwe yarajuriye mbere ahabwa imyaka 30, arongera arajurira, sintekereza impamvu akomeza guhabwa ayo mahirwe.”
Ibyaha Ngirabatware yahamijwe birimo gutegura, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe zo mu yahoze ari Komini Nyamyumba, avukamo, muri Perefegitura ya Gisenyi, mu mugambi wo kwica Abatutsi bari batuye ahongaho.
Nk’uko urukiko rwabitangaje, Ngirabatware ngo yatanze intwaro ku nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi.
Ikindi kandi izo Nterahamwe zafashe ku ngufu abagore b’Abatutsikazi nk’uko byari byarateguwe na guverinoma yari iriho kandi na Ngirabatware akaba yari Minisitiri icyo gihe na we akabigiramo uruhare.
Urukiko rwari rwatesheje agaciro imvugo za Ngirabatware ko muri icyo gihe atigeze akandagira muri Nyamyumba.
Ngirabatware Augustin afite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1990-1994 akaba yari Minisitiri w’Igenamigambi.
Nyuma ya Jenoside ari mu buhungiro yakoze mu bigo binyuranye muri Gabon no mu Bufaransa. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, yoherezwa Arusha ku wa 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009.
























TANGA IGITEKEREZO