00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukana budasanzwe bw’inkongi yo ku Muhima bwatumye Polisi irara izimya umuriro

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 3 September 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Abapolisi, abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali baraye bazimya inkongi idasanzwe y’umuriro yafashe inyubako z’ubucuruzi ziri ku Muhima ahateganye n’aho bita kwa Venant. N’ubu mu gihe twandika iyi nkuru, imyotsi iracyacumba hejuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, nawe wari ahaberaga ibikorwa byo kuzimya inkongi yabwiye IGIHE ko umuriro watangiye ahagana saa moya z’ijoro (7PM), yatewe n’ibishashi by’umuriro abasudiraga bataye mu muti (…)

Abapolisi, abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali baraye bazimya inkongi idasanzwe y’umuriro yafashe inyubako z’ubucuruzi ziri ku Muhima ahateganye n’aho bita kwa Venant. N’ubu mu gihe twandika iyi nkuru, imyotsi iracyacumba hejuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, nawe wari ahaberaga ibikorwa byo kuzimya inkongi yabwiye IGIHE ko umuriro watangiye ahagana saa moya z’ijoro (7PM), yatewe n’ibishashi by’umuriro abasudiraga bataye mu muti wifashishwa mu kuvanga amarangi (tuneur) wari wamenetse uva mu bigega no mu tugunguru usanzwe ubikwamo.

Uyu muti ubusanzwe uzirana n’umuriro ku buryo byahise bigurumana nuko uwo muriro uhita wigabiza ibyumba byinshi bigize izo nyubako.

Supt. Mbabazi yavuze ko muri iyi nyubako hari habitse ingunguru zirenga 250 za tineri n’izindi 45 za carbure na bomboni; ibi byose bikaba byifashishwa mu gukora amarangi.

Aha hari ahagana saa mbiri zo mu gitondo, umwotsi ugicumbeka

Supt. Mbabazi yasobanuye ko Polisi yatangiye ubutabazi ahagana saa mbiri n’igice (8:30pm), ariko ko kubera ubwinshi bw’utugunguru twari tubitse ayo matembabuzi avangwa n’amarangi byatumye umuriro ukomeza kuba mwinshi.

“Ubwinshi bwa ‘tineri’ bwatumye umuriro ukomeza kwaka kugeza n’iyi saha (8:30am) tukizimya’’

Umwe mu bacururiza muri iyi nyubako uri mu baraye bazimya uyu muriro yabwiye IGIHE ko ahagana saa yine z’ijoro ku bufatanye na Polisi uyu muriro wabaye nk’ucogora.

“[…] nyuma y’igihe gito abantu bazimyaga bamaze kugenda bakeka ko warangiye, tuza kubona havumbutse undi mwinshi uturutse mu bubiko bw’utu tugunguru bwo hasi mu kuzimu (cave) ku buryo byaje kugorana cyane kongera gutabara.”

Ntiharamenyekana neza agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi n’ubwo bigaragara ko bibarirwa mu ma miliyoni.

Supt. Mbabazi yavuze ko iyi nzu yahiye nta bwishingizi yari ifite, gusa ko umucuruzi wakoreraga ahahiye cyane witwa Ronald Gashumba we yari afite ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye.

Mu butumwa aha abaturage, Supt. Mbabazi yasabye ko abacuruzi bajya bareka gucururiza mu kajagari, avuga ko ibicuruzwa bishobora kwaka badakwiye kujya babivanga n’ibindi bisanzwe. Yanashimye ubufatanye bw’izindi nzego, asaba abaturage ko barushaho kujya batangira amakuru ku gihe.

Iyi nyubako iteganye no kwa Venant iri ku muhanda ugana Statistic niyo yafashwe n'inkongi y'umuriro
Aha ni imbere mu nzu; dore uko umwotsi wazamukaga
Polisi yatabaye amasaha arenga 12 umuriro watewe n'ibishashi by'umuriro byaguye muri 'tineri'
Aha ni mu nyubako zo hasi hari utugunguru n'ibigega byari byatobotse byatumye umuriro uza kwiyongera cyane
Polisi ku bufatanye n'abaturage bakoze iyo bwabaga ngo bazimye uyu muriro
Tumwe mu tugunguru twari turimo 'tineri'
Abakoreraga mu maduka agize iyi nyubako bari bakigerageza kureba niba hari ibyo bakomeza kurokora
Byari bikigoranye ku baturage bagana ku Muhima kuko imihanda yari igifunzwe ngo bacungirwe umutekano neza
Mu gitondo cyose, umuhanda ugana Nyabugogo uciye ku Muhima wari ufunzwe
Dore uko byari bimeze nijoro umuriro ucyaka ugurumana

Soma inkuru ya mbere

Kigali : Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibicuruzwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages