Abapolisi, abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali baraye bazimya inkongi idasanzwe y’umuriro yafashe inyubako z’ubucuruzi ziri ku Muhima ahateganye n’aho bita kwa Venant. N’ubu mu gihe twandika iyi nkuru, imyotsi iracyacumba hejuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, nawe wari ahaberaga ibikorwa byo kuzimya inkongi yabwiye IGIHE ko umuriro watangiye ahagana saa moya z’ijoro (7PM), yatewe n’ibishashi by’umuriro abasudiraga bataye mu muti wifashishwa mu kuvanga amarangi (tuneur) wari wamenetse uva mu bigega no mu tugunguru usanzwe ubikwamo.
Uyu muti ubusanzwe uzirana n’umuriro ku buryo byahise bigurumana nuko uwo muriro uhita wigabiza ibyumba byinshi bigize izo nyubako.
Supt. Mbabazi yavuze ko muri iyi nyubako hari habitse ingunguru zirenga 250 za tineri n’izindi 45 za carbure na bomboni; ibi byose bikaba byifashishwa mu gukora amarangi.
Supt. Mbabazi yasobanuye ko Polisi yatangiye ubutabazi ahagana saa mbiri n’igice (8:30pm), ariko ko kubera ubwinshi bw’utugunguru twari tubitse ayo matembabuzi avangwa n’amarangi byatumye umuriro ukomeza kuba mwinshi.
“Ubwinshi bwa ‘tineri’ bwatumye umuriro ukomeza kwaka kugeza n’iyi saha (8:30am) tukizimya’’
Umwe mu bacururiza muri iyi nyubako uri mu baraye bazimya uyu muriro yabwiye IGIHE ko ahagana saa yine z’ijoro ku bufatanye na Polisi uyu muriro wabaye nk’ucogora.
“[…] nyuma y’igihe gito abantu bazimyaga bamaze kugenda bakeka ko warangiye, tuza kubona havumbutse undi mwinshi uturutse mu bubiko bw’utu tugunguru bwo hasi mu kuzimu (cave) ku buryo byaje kugorana cyane kongera gutabara.”
Ntiharamenyekana neza agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi n’ubwo bigaragara ko bibarirwa mu ma miliyoni.
Supt. Mbabazi yavuze ko iyi nzu yahiye nta bwishingizi yari ifite, gusa ko umucuruzi wakoreraga ahahiye cyane witwa Ronald Gashumba we yari afite ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye.
Mu butumwa aha abaturage, Supt. Mbabazi yasabye ko abacuruzi bajya bareka gucururiza mu kajagari, avuga ko ibicuruzwa bishobora kwaka badakwiye kujya babivanga n’ibindi bisanzwe. Yanashimye ubufatanye bw’izindi nzego, asaba abaturage ko barushaho kujya batangira amakuru ku gihe.
Soma inkuru ya mbere
Kigali : Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibicuruzwa



















TANGA IGITEKEREZO