00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukana n’umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare; ubushakashatsi bwabivuye imuzi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 April 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Perefegitura ya Butare yakoranywe ubugome n’ubukana kandi hicwa abantu benshi mu gihe gito, bitewe n’uko uwari Perezida wa Leta y’Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, ubwe yagiye gutangiza ubwicanyi muri icyo gice.

Indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ikimara guhanurwa ku wa 6 Mata 1994, bukeye bwaho Jenoside yahise itangira hirya no hino mu gihugu Abatutsi baricwa, ariko muri Perefegitura ya Butare ntiyatangira bitewe n’uko uwari Perefe wayo, Habyarimana Jean Baptiste, atari ayishyigikiye.

Ibyo byatumye tariki ya 17 Mata 1994 Perefe Habyarimana Jean Baptiste akurwaho aza no kwicwa. Ku ya 19 Mata 1994 Perezida Sindikubwabo yagiye i Butare ahavugira ijambo rishishikariza Abahutu kwica Abatutsi, Jenoside ihita itangirana ubukana n’umuvuduko.

Kuri ubu igice kinini cyari kigize Perefegitura ya Butare ni Akarere ka Huye.

Akarere ka Huye kamaze gushyira hanze igitabo cy’ubushakashatsi gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo gice, cyanditswe muri Werurwe 2020 n’abashakashatsi bo mu Ishyirahamwe ‘Menya aho uva kugira ngo umenye aho ujya’ rikuriwe na Prof. Déo Byanafashe. Gifite paji zisaga 200.

Ubushakashatsi buri muri icyo gitabo bwakorewe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye ari yo Gishamvu, Karama, Kigoma, Kinazi, Maraba, Mbazi, Mukura, Ngoma, Ruhashya, Huye, Rusatira, Rwaniro, Simbi na Tumba.

Bwakozwe hagati ya Werurwe na Gicurasi 2019. Habajijwe abatangabuhamya 165 bakomoka mu yahoze ari komini ya Mbazi, Maraba, Huye, Ngoma, Gishamvu, Ruhashya, Runyinya, Kinyamakara na Rusatira.

Mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye hifashishijwe na none inyandiko zitandukanye zifite aho zihuriye n’amateka ya Jenoside, hifashishwa abatangabuhamya, byose bishingiye ku ngingo nyoborabiganiro ubushakashatsi bwagendeyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyo gitabo kigaragara ku rubuga rw’Akarere ka Huye ku buryo ushaka kugisoma wese akibona bitamugoye.

Yavuze ko kuba Jenoside yakoreweAbatutsi muri Butare yaraje gutangizwa n’uwari Perezida wa Repubulika byatumye ikoranwa umuvuduko mwinshi.

Ati “Birumvikana ko uko jenoside yakozwe kandi itangijwe n’uwari Perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi, ni amabwiriza yihariye kandi yatumye n’umuntu wese wari ufite gukekeranya, ahagurukana imbaraga ndetse n’umuvuduko udasanzwe Jenoside irakorwa ndetse habaho n’umwihariko ko ari naho yatinze guhagarara.”

Mbere abaturage babanaga neza

Ibyavuye mu bushakashatsi bukubiye muri icyo gitabo byerekana ko imibanire y’abaturage bo muri Perefegitura ya Butare yari myiza mbere y’umwaduko w’abakoloni bagize uruhare mu gucamo ibice Abanyarwanda, by’umwihariko abaturage bo mu gace kitwaga Nduga bakunze kurangwa n’imibanire myiza hagati y’amoko yose yari ahatuye.

Ivangura n’amacakubiri bishingiye ku moko ni byo byagejeje ku bwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi guhera mu Ugushyingo 1959 mu cyiswe Révolution sociale.

Ni nyuma y’itangazwa ry’amategeko 10 y’Abahutu yahimbwe na Joseph Habyarimana Gitera [na we akomoka muri Butare] muri Nzeri 1959, akanashinga ishyaka rya APROSOMA.

Ayo mategeko yaje akurikira inyandiko yamenyakanye ku nyito ya ‘Manifeste y’Abahutu’ yo mu 1957, aho bamwe mu banyabwenge b’Abahutu berekanye ko mu Rwanda hari ikibazo cya politiki hagati y’Abahutu n’Abatutsi kandi mu by’ukuri ikibazo cyari ubusumbane bukabije bwari hagati y’abategetsi b’icyo gihe na rubanda rugufi rwari rukandamijwe.

Habyarimana Joseph Gitera afatanyije na Kayibanda Grégoire bakoze ubukangurambaga bashishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi.

Ibyo byateje imvururu guhera mu Ugushyingo 1959 Abatutsi baricwa, baratwikirwa, bameneshwa mu gihugu cyabo, abarokotse bakomeza gutotezwa.

Itotezwa ry’Abatutsi ryarakomeje kugeza mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kubohora igihugu ndetse na nyuma yaho bakomeza kwicwa.

Jenoside i Butare ifite umwihariko

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yavuze ko Jenoside ikimara gutangizwa na Perezida Sindikubwabo muri Butare, hashyizwe bariyeri nyinshi ahantu hatandukanye, harimo imbere ya Hotel Ihuriro yabagamo uwari Minisitiri w’Umuryango, Nyiramasuhuko Pauline.

Iyo hoteli yarimo ahantu hasi bitaga muri ‘Cave’ ari naho basambanyirizaga Abatutsi.

Izindi bariyeri zashyizwe imbere ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda; Ku Mukoni; i Cyarwa ku Gateme; mu i Rango; mu Mujyi ahazwi nko kwa Bihira; Kuri Faucon; ku Kabutare, ku Bitaro bya CHUB n’ahandi.

Abategetsi b’inzego z’ibanze bafatanyije n’abasirikare, abajandarume n’Interahamwe bagaba ibitero bizenguruka hose byica Abatutsi.

Mu Mujyi wa Ngoma (ubu ni mu Murenge wa Ngoma) Abatutsi bakuwe mu ngo bajya kwicirwa ku ishyamba rya Arboretum riri inyuma y’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abandi bicirwa kuri bariyeri zari zishinzwe hose.

Hari abiciwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), kuri ESO, ku Biro bya Perefegitura ya Butare, ku Kabakobwa, i Cyarwa n’i Tumba, muri SORWAL no mu Iseminari Nto ya Karubanda.

Muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bamwe mu banyeshuri b’Abahutu bishe bagenzi babo n’abarimu b’Abatutsi urupfu rw’agashinyaguro, bica n’abakobwa babanje kubafata ku ngufu.

Muri Komine zari zigize Butare, Abatutsi benshi biciwe i Simbi n’i Sovu muri Komini Maraba, kuri Paruwasi ya Cyahinda muri Komini Nyakizu, kuri Stade ya Byiza muri Komini Mbazi, muri ISAR- Rubona na ISAR Songa muri Komini Ruhashya no kuri Paruwasi Gatorika ya Nyaruhengeri.

Uwari Minisitiri w’Umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, yahamijwe ibyaha bya Jenoside

Perefegitura ya Butare yarimo umubare munini w’impunzi z’Abarundi zagize uruhare mu bwicanyi hirya no hino barangiza bakisubirira iwabo.

Perefegitura ya Butare ihana imbibi na Perefegitura ya Gikongoro; iyi yarimo abicanyi benshi banambukaga bakaza gutera inkunga ab’i Butare.

Kuri iki hiyongeraho za bariyeri ishyano ryose zatangiraga abagerageje guhungira i Burundi bakazitirwa n’umugezi w’Akanyaru.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Perefegitura ya Butare ibarizwamo Akarere ka Huye ari yo yiciwemo Abatutsi benshi muri Jenoside ugereranyije n’izindi perefegitura.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare yitabiriwe n’abayobozi bayoboraga ibigo bikomeye birimo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ISAR, IRST, SORWAR n’ibindi.

Ati “Ibyo byose byatumye Jenoside ikorwanwa ubukana bwo ku rwego rwo hejuru.”

Muri Butare kandi hari ishuri rya gisirikare ryitwa ESO (Ecole de sous-officiers) ryagize uruhare mu gutiza imbaraga Interahamwe n’abandi bagize uruhare muri Jenoside.

Abategetsi bakomeye b’i Butare bagize uruhare muri Jenoside

Abategetsi benshi bo muri Leta y’Abatabazi barangajwe imbere na Perezida Sindikubwabo Théodore bakomoka i Butare kandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sindikubwaho akomoka mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara [hahoze ari muri Perefegitura ya Butare]; uwari Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean akomoka mu Murenge wa Gishamvu; uwari Minisitiri w’Umuryango Nyiramasuhuko Pauline n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali.

Hari uwayoboraga uruganda rw’ibibiriti rwa SORWAL, Higaniro Alphonse; uwayoboraga ISAR, Ntahontuye Ndereyehe Charles; uwari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Nshimiyumuremyi Jean Berchmas n’abandi barimo abadepite n’aba ba burugumesitiri b’amakomini yose uko yari 20 yari agize Butare.

Hari Jean Chrysostome Ndindabahizi wategekaga Région Sanitaire de Butare; Emmanuel Munyangendo wari diregiteri wa LABOPHAR; Simon Ntigashira wategekaga Inzu Ndangamurage y’u Rwanda n’abandi.

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari i Butare nayo yarimo abahanga benshi bagizwe n’abarimu, abashakashatsi n’abanyeshuri bagize uruhare runini mu gucura umugambi wa Jenoside no kuyishyira mu bikorwa.

Hari abahungiye muri Butare bahizeye amakiriro

Bitewe n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Butare yatinze gutangira, mu bindi bice biyikikije birimo iyari Perefegitura ya Gikongoro [kuri ubu ni muri Nyaruguru na Nyamagabe] ho yarakorwaga.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, avuga ko ibyo byatumye hari Abatutsi benshi bahungira i Butare baturutse mu bindi bice birimo Gikongoro, Gitarama na Kigali n’ahandi, bahizeye amakiriro ariko nyuma baza kuhicirwa.

Ati “Abantu benshi baturuka mu gice cya Nyaruguru na Nyamagabe bari bahungiye muri Butare, abo bose rero baje bumva bari bugire amakiriro inaha ariko siko byagenze kuko barishwe.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu hatazwi neza umubare w’Abatutsi biciwe mu cyari Butare kuko hari benshi imibiri yabo yaburiwe irengero.

Iyicwa ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda mu Mujyi wa Butare

Tariki ya 20 Mata 1994 nibwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya Gisirikare cya ESO.

Abatanga ubuhamya bavuga ko icyo gihe Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikare bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikare bo mu Kigo cya gisirikare cya Ngoma cyayoborwaga na Lt Ildefonse Hategekimana na Jandarumeri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.

Mu baje mu rugo rwa Gicanda rwari hafi y’Ibiro bya Komini Ngoma harimo Lt Bizimana, bitaga Rwatsi, Lt Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr Kageruka.

Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya.

Harimo kandi Uzamukunda Grace ariko we yararashwe ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya Jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascène Paris, akaba ari nawe watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.

Kapiteni Nizeyimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Tanzania, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.

Lt Colonel Muvunyi na we yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Ubwicanyi bwarakomeje kugeza igihe Inkotanyi zitabariye

Abahaye ubuhamya IGIHE bavuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Butare ubwicanyi bwakozwe buyobowe na Minisitiri Nyiramasuhuko afatanyije n’umuhungu we Ntahobari kugeza igihe Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zibatabaye zibohora Butare tariki ya 3 Nyakanga 1994.

Gusa ngo mu bice bitandukanye by’icyaro Abatutsi bakomeje kwicwa kugeza ubwo naho Inkotanyi zihageze abicanyi bagahunga.

Mbaraga Clement warokoyeje Jenoside i Butare, avuga ko Jenoside yamutwaye abavandimwe be batanu; we na murumuna we n’ababyeyi babo barokorwa n’Inkotanyi.

Ati “Twihishe hariya hejuru [muri gisenge cy’inzu y’aba- Frère ku Kabutare] twabanje kumva amasasu menshi i Save Inkotanyi zagiye kurokora Ababikila bari bahari.”

“Noneho bukeye haba guceceka cyane abantu bahunze, n’abasirikare bari bakambitse hano bahunga twarababonaga. Inkotanyi zizamutse hano mu muhanda twahise tuzibona; turokoka gutyo.”

Namana Séraphine na Umurerwa Jeanne nabo bavuga ko bari barihebye bazi ko Interahamwe zizaza kubica, barokorwa n’Inkotanyi zimaze gufata Butare.

Munyenyezi Beatrice ni umwe mu bashinjwa uruhare mu bwicanyi bw'Abatutsi muri Huye

Buri murenge ufite urwibutso rwa Jenoside

Muri buri murenge muri 14 igize Akarere ka Huye nibura harimo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kugeza ubu mu Karere ka Huye hanoneka inzibutso za Jenoside 18 n’imva eshatu.

Sebutege ati “Na bwa bukana bwa Jenoside twavuze hari umurenge usanga ufite inzibutso zirenze rumwe, hari aho dufite umurenge ufite inzibutso eshatu n’imva. Ibyo ni ibigaragaza wa mwihariko ndetse n’uko Abatutsi bishwe ari benshi mu cyahoze ari Butare.”

Nyuma y’ibiganiro n’abarokotse Jenoside kuri ubu imibiri imwe y’abazize Jenoside yatangiye kwimurwa ivanwa mu mva kugira ngo ishyingurwe mu nzibutso.

Sebutege avuga ko muri Nyakanga 2022 bazatangira kubaka urwibutso rwa Jenoside rwo ku rwego rw’akarere ruzaba rufite ibice bitandukanye birimo n’ahaboneka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Butare.

Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yiciwemo Abatutsi benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages