Aba barimo abanyeshuri n’abatuye Akarere ka Huye bari bahuriye kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kuri uyu wa 30 Nzeri 2023. Bishimiye gusobanurirwa gahunda n’ibikorwa RFI itanga nyuma yo kuva ku rwego rwa Laboratwari (RFL) ikaba ikigo (RFI).
Izi serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n’ibiyobyabwenge, gupima imibiri y’abitabye Imana hagaragazwa icyateye urupfu, gupima alchool yageze mu mubiri w’umuntu n’ibindi byinshi.
Iki ni kimwe mu bikorwa byaranze igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyatewe inkunga n’iki kigo mu rwego rwo kurushaho kwegera abantu b’ingeri zitandukanye.
Riderman usanzwe ari na Brand Ambassador wa RFI muri ibi bitaramo yakanguriye abakunzi ba Muzika Nyarwanda n’abatuye mu Karere ka Huye kumenya no kwitabira gukoresha serivisi za Rwanda Forensic Institute.
Ati “Muraho neza ndagira ngo nshimire abatera nkunga batumye iki gitaramo kugenda neza, harimo na RFI iki ni ikigo nyarwanda gisuzuma ibimenyetso bya gihanga n’ibyifashishwa mu butabera, gupinga uturemangingosano kumenya uwo mufitanye isano, impapuro zigibwaho impaka,ubakeneye wabegera bakagufasha bari hano."
Muri iki gitaramo kandi Rwanda Forensic Institute (RFI) yahembye abasubije neza ibibazo byerekeye serivisi zayo, bahabwa ibihembo bitandukanye birimo imyambaro, imitaka, n’ibindi.
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bagize amatsiko yo kumenya serivisi RFI itanga, bagira umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye no gusobanurirwa byimbitse uko zabafasha.
Mu byo basobanuriwe harimo ko izi serivisi ziri gusakazwa mu bice byose by’igihugu, aho zizafasha Abanyarwanda bose kubona ubutabera bwifashishije ibimenyetso no kurwanya ibyaha bitandukanye.
Mutoni Julliene umwe mu bamenye ibikorwa bya RFI yatangarije IGIHE ko hari amakuru atari azi kuri iki kigo gusa ubu hari byinshi yungukiye muri ibu bukangurambaga.
Ati “Nari nsanzwe numva ibikorwa byayo kuri radiyo , gusa hari ibyo ntarinzi ko bihari ubu batwegereye bituma turushaho gusobanukirwa cyane n’ibindi tutari tuzi, nko gupinga ingano y alcohol iri mu mubiri cyangwa ushaka kureba niba umwana wawe akoresha ibiyobyabwenge.”
Nyuma ya Huye ibi bikorwa bizakomereza mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba kuwa 7 Ukwakira 2023.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!