00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukangurambaga bwo gusoma bwatangijwe na Imbuto Foundation bukomereje i Rubavu

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 2 October 2013 saa 09:18
Yasuwe :

Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2013, ibikorwa byo gutoza urubyiruko umuco wo gusoma byatangijwe na Imbuto Foundation birakomereza mu karere ka Rubavu, mu ishuri ry’ubukerarugendo. Insanganyamatsiko y’iki gikorwa ikaba ari “Icyumweru cy’iserukiramuco mu gusoma.”
Umunsi wahariwe gusoma, ufite intego yo gufasha abana kugira umuco wo gushakisha ibyiza biva mu gusoma, ndetse no kubashoboza kwihingamo ubushobozi bwo kubasha kwiyobora mu gihe basoma ibyo bashaka.
Muri iki gikorwa, umushyitsi mukuru ni (…)

Muri iki gikorwa, umushyitsi mukuru ni Dr. Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye. Mu bandi bashyitsi haraba hari inzego zishamikiye kuri Loni zirimo UNICEF nk’umufatanyabikorwa n’umuterankunga w’iki gikorwa, UNESCO n’indi miryango ifasha abana, ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri.

Uyu mwaka wa 2013, Imbuto Foundation barateganya guhugura abana bagera kuri 600 n’ababyeyi bagera kuri 300. Kugeza ubu hamaze kubaho ibikorwa byahariwe gusoma bimaze gukorwa inshuro 8, ndetse n’amarushanwa yo gusoma agera kuri 3.

Umunsi wahariwe gusoma urajyana n’ikindi gikorwa cyiswe, “Rwanda Reads!” kiyobowe na Minisiteri y’Uburezi.

Icyo gikorwa kikaba giterwa inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abo mu gihugu, n’imiryango mpuzamahanga. Ibi byose bikajyana na gahunda yo gukwirakwiza ibitabo byo gusoma mu mashuri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages