Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 25 Kamena 2026 mu biganiro abagize iyo miryango haba iri muri RCSP n’indi bagiranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mu Rwanda habarurwa imiryango itari iya Leta yanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere igera ku 1.265 ariko ibarizwa muri RCSP ni 317.
Umuyobozi Mukuru wa RCSP, Murangira Théoneste, yavuze ko imiryango itari iya Leta mu Rwanda, ifite ibibazo biyugarije bijyanye n’amikoro kuko nko muri RCSP kuva mu 2019 kugeza mu 2023, habonestse gusa 34,8% by’ingengo y’imari yari ikenewe, bivuze ko hari ikibazo gikomeye cyo kubona amafaranga.
Ni mu gihe mu 2024–2029 igenamigambi ry’iri huriro rigaragaza ko mu mafaranga bakeneye bakiburaho agera kuri miliyari 4,25 Frw yo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.
Ibyo bibaye mu gihe inkunga z’amahanga zarushijeho kugabanyuka bitewe n’ibibazo bya politiki, aho by’umwihariko USAID yateraga inkunga imishinga myinshi yahagaritse inkunga zayo.
Ati “Ibyo tubona ari intege nke ku rwego rwacu kuko mbere ayo mafaranga yavaga ku nkunga zo mu mahanga yarabonekaga ariko ubu amafaranga ava hanze ntabwo akiri menshi. Ubu icyerekezo turimo gufata ni ukureba uko twakwigira imbere mu gihugu tukabona ubushobozi bwo gukora ibyo twiyemeje.”
Icyakora Murangira yagaragaje ko itegeko rishya rigenga iyo miryango ryatowe mu 2024, riyemerera gukora ibikorwa bibyara inyungu, bagasanga ari ikintu cyiza.
Ati “Hari ibintu bishya kuri iryo tegeko ubu ryemereye imiryango itegamiye kuri Leta kuba yakora ibikorwa bibyara inyungu nk’ubucuruzi. Birumvikana kuko ni imiryango idaharanira inyungu ntizajya kugabana amafaranga ariko ibyo bikorwa yabikora.”
Iryo tegeko ryatowe mu 2024 ariko imiryango itari iya Leta ivuga ko hari aho riniga ubwisanzure bwayo, gusa yahawe amezi 24 yo kurisuzuma azarangira muri Nyakanga 2026.
Nyuma y’icyo gihe iyi miryango izaba ishobora kugaragaza ingingo zitayinogeye.
Munyakazi Jean Paul uhagarariye Umuryango wita ku bahinzi n’aborozi witwa Imbaraga yavuze ko hakenewe umurongo uhamye watuma imiryango itari iya Leta irushaho gukora neza.
Ati “Ikibazo twagize kuri iryo tegeko ni uko dushobora gushyiraho imirongo runaka na Leta igashyiraho indi ugasanga iragonganye. Ni byiza ko duhabwa umurongo wo kubigaragaza kandi Leta mbona ihora ikinguye amarembo, kandi ni inshingano zacu kugira ngo tubyerekane kuko na Leta yagombaga gushyiraho uwo murongo.”
Kuva mu 2019 kugeza mu 2024, imiryango itari iya Leta mu Rwanda yinjije mu isanduku ya Leta agera kuri miliyari 92.6 Frw y’umusoro, ndetse igira uruhare mu guha akazi abantu bagera kuri 389.505 binyuze mu bikorwa byayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!