00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene ku isonga ry’ibitiza umurindi icuruzwa ry’abantu muri Afurika

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 3 December 2019 saa 05:16
Yasuwe :

Umujyanama w’Ihuriro ry’Abashinjacyaha muri Afurika, (AAP) John Edozie, yavuze ko nubwo icuruzwa ry’abantu ari ikibazo gihangayikishije Isi muri rusange, gifite ubukana cyane ku mugabane wa Afurika kubera ubukene.

Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo gihangayikishije Isi by’umwihariko umugabane wa Afurika wugarijwe n’ubukene ndetse n’ubushomeri, bituma ababwiwe ko ahantu runaka hari akazi, bihutira gushaka ibyangombwa byo kujyayo kurusha gushishoza ngo bamenye niba aho babajyanye ari akazi nk’uko baba babibwiwe.

Ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu y’Abashinjacyaha n’Abagenzacyaha bo mu bihugu bya Afurika agamije gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Edozie, yavuze ko abakora ibi byaha bafatirana abakene, bababwira ko ibyo babajyanyemo bazakorera amafaranga menshi.

Ati “Ibihugu byinshi bya Afurika bifite ibyago byo kwibasirwa n’icuruzwa ry’abantu kubera ubukene. Ubwira umuntu ati uje ahantu aha n’aha wakorera amafaranga menshi. Kandi abanyabyaha b’iki cyaha bakunda kubeshya abantu bakennye, tugenda tubibona ahantu hatandukanye.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Ubushinjacyaha bukuru burasaba abanyarwanda ko igihe bijejwe akazi cyane mu mahanga bajya babimenyekanisha bakabafasha kumenya niba koko ibyo babijejwe ari byo.

Abajyanwa gucuruzwa bakoreshwa imirimo ivunanye, ubucakara, uburaya ndetse ngo hari n’abagurishwa ibice by’umubiri nk’uko umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable yabitangaje.

Havugiyaremye avuga ko no mu Rwanda hari abagiye bajyanwa gucuruzwa kandi nyamara bijejwe akazi yewe babwiwe n’umushahara bazajya bahembwa.

Ati "Hagiye habaho inzirakarengane akenshi abanyabyaha barabashuka ntabwo babatwara bazi icyo bagiye gukora, akenshi babashuka ko bagiye kubashakira akazi. Ndetse bakababwira n’umushahara bazabahemba mu bihugu bitandukanye bakagenda bazi ko bagiye mu kazi ariko bagera iyo bajya bagasanga bagiye kubakoresha ibyo bikorwa bibi babashoye muri iryo curuzwa ry’abantu.”

Yakomeje agira ati “Niba hari umuntu ukwijeje akazi mbere y’uko wishora muri ako kazi katari n’ako mu Rwanda, banza ubimenyeshe ubugenzacyaha, ubimenyeshe izindi nzego kugira ngo tubanze dukurikirane turebe niba batagiye gushora abo bana bacu muri icyo cyaha.”

Ku rundi ruhande ngo Abagenzacyaha n’Abashinjacyaha bakeneye amahugurwa no gutyaza ubwenge kubera amayeri y’abakora icyo cyaha.

Edozie asanga ibihugu bikwiye gufatanya kugira ngo abacuruza abantu bakumirwe ndetse n’inzira bakoresha.

Ati "Guverinoma zikwiye gufatanya, gufata abakora ibyo byaha no kubageza imbere y’ubutabera."

Abo Bagenzacyaha n’Abashinjacyaha barigira hamwe uburyo bwo gutahura aho abakora ibyo byaha baherereye bakoresheje ikoranabuhanga, guhana amakuru no kumenya uburyo amafaranga bakoresha yishyurwa.

Abashinjacyaha bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika batumiwe muri ayo mahugurwa, bakaba baza kubasangiza ubumenyi ku ikumirwa ry’icyo cyaha.

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu ni kimwe mu bikorwa by’inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abashinjacyaha muri Afurika iri kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 14.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubu bushakashatsi bwerekana ko mu bacurujwe, 95.24% ari ab’igitsina gore, 87.01% ni urubyiruko naho 18.8% bari munsi y’imyaka 18.

Ibihugu bakunze kujya gucururizwamo harimo Arabie Saoudite (38.55%), Uganda (37.35% na Kenya (7.23%), Mozambique, Tanzania, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Malaysia, Omar, Qatar, Kuwait Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Imibare y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku murimo (ILO) yerekana ko abantu barenga miliyoni 24.9 barimo abagabo, abagore n’abana bashowe mu bucuruzi bw’abantu mu 2017.

Anita Nyanjong Inzobere mu by'Amategeko mu Karere, ukomoka muri Kenya yavuze ko icuruzwa ry'abantu ryamaze kuba ubucuruzi bukomeye kuri bamwe
Abashinjacyaha n'abagenzacyaha bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye aya mahugurwa y'iminsi itatu

Amafoto: Munyarygerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages