00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene n’imyumvire, kimwe mu bituma abaturage batitabira gukorana n’ibigo by’imari cyane

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 21 August 2014 saa 05:04
Yasuwe :

Nubwo magingo aya mu Rwanda nta murenge utasangamo ikigo cy’imari iciriritse, hari abumva ko gufunguza konti gusa bihagije, abandi bakumva ko ibyo gukorana na Banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse bireba abatunze ibya mirenge.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), buvuga ko abaturage bagana ibigo by’imari iciriritse barenga miliyoni 2 n’igice ariko muri bo ngo hari abafunguza konti bagahita bishyirira agati mu ryinyo ntibayikoreshe.
Jean (…)

Jean Damascene Hakuzimana, ushinzwe ubuvugizi muri AMIR, avuga ko uko imyaka ihita ari ko umubare umubare w’abagana ibigo by’imari iciriritse ugenda wiyongera, gusa ngo hari bamwe mu baturage batarasobanukirwa uko bakwiye gukorana n’ibigo by’imari.

«Mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa Gatandatu, twaganiriye n’ibigo by’imari hafi ya byose mu Rwanda, n’imirenge Sacco yose, bimwe mu byo batubwiye ni uko umubare w’abaza babagana ugenda wiyongera umunsi ku wundi, ariko hakaba bamwe bafunguza konti, ariko ntibigere bayikoresha ikaba aho gusa».

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bagaragaza ubukene nka kimwe mu bituma imikorere yabo n’ibigo by’imari itagenda neza, hakaba n’abumva kubitsa muri banki ari iby’abatunze amafaranga menshi cyangwa abahembwa umushahara.

Umwe mu baturage ati «Muri banki ujyayo ufite amafaranga menshi, ubwo rero ntiwaba wabonye udufaranga dukeya uzakenera gukoresha vuba, uvuge ngo utujyanye muri banki ».

Arakomeza «Abakire bahembwa, n’abacuruza ni bo bakwiye kubitsa muri banki, njye najya kubitsayo iki? ».

Kuri iki kibazo cy’abaturage basa n’abadasobanukiwe neza uburyo bwo gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, Ubuyobozi bwa AMIR buvuga ko ahanini giterwa n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi, kandi ko hatangiye gahunda yo kwigisha abaturage bahereye ku rubyiruko; bityo bugasaba ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage kwigisha abagifite imyumvire nk’iyi.

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bakaba bagaragaza ko nta muntu byakorohera gutera imbere igihe cyose adakoranye n’ibigo by’imari.

Gusa nanone mu Rwanda byakunze kugarukwaho, aho abaturage basa n’abatishimira imwe mu mikorere y’ibigo by’imari, bavuga ko hari aho ibananiza, cyane iyo bifuza gusaba inguzanyo.

Foto: Twizigamire.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages