Yagarutseho kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu gihe Abadepite basuraga ibikorwa by’ubukerarugendo n’amacumbi.
Mu bibazo Abadepite babonye harimo icyo kuba n’ubwo hari intambwe yatewe mu guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo no kwagura isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda, basanze hari ibikorwa by’ubukerarugendo bikigaragaramo imbogamizi.
Hari ikibazo cy’imikoranire ya RDB n’izindi nzego mu kugaragaza ahantu hafite amahirwe y’ubukerarugendo kurusha ahandi, hatunganywa hakabyazwa umusaruro.
Ahantu hafite amateka yaranze igihugu hafite amahirwe yo kuba hakorerwa ubukerarugendo, ntabwo harashyirwa ibimenyetso biharanga ndetse no kuba nta buryo buhamye bwafasha ba mukerarugendo kumenya amateka yaranze igihugu bayabwiwe n’abantu bayazi bashobora no kuyandika.
Abadepite basanze hari ahantu usanga amateka avugwa n’abaturiye aho hantu ku buryo usanga bamwe baba badafite n’ubumenyi bwo kuyasobanurira ba mukerarugendo.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda ati “Harakorwa iki kugira ngo RDB ishyire ibimenyetso ahari amateka yihariye yaranze igihugu n’ahandi hari amahirwe yo gukorerwa ubukerarugendo?”
Gatare yavuze ko mu 2009, hakozwe igishushanyombonera kigaragaza ahari amahirwe yose y’ahashobora gukorerwa ubukerarugendo. Ni igishushanyombonera cyaje kuvugururwa mu 2015.
Ati “Ahantu hagaragara ibikorwa nyaburanga bitandukanye haragaragaye ndetse hashyirwa ibimenyetso, birumvikana ntabwo hose ari ko byari byahagera ariko turacyari mu mujyo wo gukomeza kubinoza. Hari ibigaragaza ahantu ndangamurage ndetse no mu nzira y’umuhora w’umurage n’amateka ndetse n’umuhora wa Kibeho.”
Yavuze ko hari ahantu henshi hashyizwe ibimenyetso ku buryo hari gahunda yo kuhashyira ibikorwa byazajya byifashishwa mu kwakira abagiye kuhasura cyangwa ba mukerarugendo muri rusange.
RDB kandi yakoze inyandiko igaragaza ahantu hatandukanye abantu bashobora gusura by’umwihariko ahari ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Depite Mukabikino Jeanne Henriette yavuze ko RDB ikwiye kugaragaza ahantu hakeneye gushyirwa ibimenyetso hose, ndetse bikajyana no kwiha igihe ntarengwa kugira ngo bibe byamaze gushyirwaho, ubundi habone gutekerezwa uko aho hantu hazatangira gutunganywa kugira ngo ba mukerarugendo bahasure.
Depite Begumisa Safari Théoneste ati “Abanyarwanda benshi bamaze iminsi bajya kwigira amateka ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, ayo mateka twavuga ko ari ahantu hamwe habereye urugamba rwo kubohora igihugu, abantu batandukanye cyane cyane muri biriya bice byegereye Umutara, hari indake Perezida wa Repubulika yabayemo mu Murenge wa Tabagwe, nayo hari byinshi cyane byahakorewe. Iyo ndaki ni ikimenyetso cy’uko Inkotanyi zari mu Rwanda.”
“Hari n’ibuye twasuye ry’Intwari Fred Rwigema yaguyeho, ni ahantu ushobora gusanga hashobora kwibagirana kandi habitse amateka y’Abanyarwanda. Ikindi navuga ni Ibigabiro by’Umwami mu Karere ka Gasabo, ni ahantu abantu bashobora gusura, hakeneye kubungabungwa.”
Ibikorwaremezo biracyari ikibazo
Mu bibazo Abadepite babonye kandi hari ahantu hari ibikorwa by’ubukerarugendo bisurwa n’abantu benshi ariko ugasanga nta bikorwaremezo bihari nk’imihanda, internet, amashanyarazi, amazi, za parikingi, ubwiherero n’ibindi.
Gatare yavuze ko inzego zitandukanye zirimo REG, WASAC, RTDA n’izindi zashyize imbaraga mu gushaka uko ibikorwaremezo byagezwa hirya no hino hakorerwa ubukerarugendo.
Ati “Hakomeje gushakwa ibisubizo byo kugira ngo ibikorwaremezo bihagere, niko byagenze mu turere twegereye Ibirunga ndetse n’ibindi bice bigaragaramo ibikorwa nyaburanga byafasha mu guteza imbere ubukerarugendo.”
Yakomeje agira ati “Ikindi navuga ni uko dukomeje gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo na zo zibashe kwiyubakira imihanda cyangwa abaturage nabo bikorere imihanda yabo myiza ibageza ahari ibyo bikorwa kandi na bo bazakomeze kubonamo umusaruro.”
Abadepite kandi basabye RDB gushakira umuti urambye ikibazo cy’ahari ibyanya na za pariki bisurwa na ba mukerarugendo bikigaragaramo ba rushimushi n’inyamaswa zonera abaturage.
Ni ibibazo byakunze kugaragazwa cyane n’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera ariko kuri ubu RDB igaragaza ko yashyizeho uruzitiro ku buryo nta nyamaswa zigisohoka ngo zijye kona cyangwa kwangiza imyaka y’abaturage.
Gatare ati “Ubu twashyizeho uruzitiro kugira ngo turusheho gutandukanya inyamaswa n’abaturage aho batuye. Ibi byafashije kurinda inyamaswa zahohoteraga abaturage ariko n’abaturage nabo kugira ngo bamenye imbibi za pariki n’iz’ubutaka bwabo.”
Hari kandi ikindi kibazo cya ba rushimushi bakigaragara hafi ya za pariki aho abadepite basanze bakijya mu bikorwa byo kwica inyamaswa bakajya kuzirya cyangwa kuzikoresha ibindi.
Gatare yavuze ko muri rusange RDB ikomeza gufatanya n’izindi nzego cyane cyane iz’umutekano kugira ngo abagaragayeho ibyaha cyangwa amakosa bafatwe kandi bahanwe ariko icy’ibanze akaba ari ugukomeza kubigisha kugira ngo birinde kujya mu bikorwa nk’ibyo bya ba rushimusi.
Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’uko mu turere hatarakorwa igishushanyombonera cyerekeranye n’ibikorwa by’ubukerarugendo kugira ngo abifuza gushora imari mu bukerarugendo bamenye aho berekeza ishoramari.
Ikindi kibazo ni icy’abashoramari batitabira gushora imari bitewe n’uko bahabwa amasezerano y’igihe gito bigatuma batabasha kugaruza amafaranga baba barashoye.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!