Mu Rwanda hari ibirunga Gahinga, Muhabura, Sabyinyo, Bisoke, na Kalisimbi. Ababituriye mu karere ka Musanze habarizwa ibirunga bitanu, bakora imirimo itandukanye irimo gufasha ababisura kwikorera ibikoresho byabo, kubafasha mu rugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Abaganiriye na IGIHE, buri wese yemeza ko amadevize ibi birunga byinjiza mu gihugu ayabonaho, bitewe n’ibikorwa bitandukanye bagezwaho na Leta ihereye kuri aya mafaranga aba yinjiye.
Abatwaza abagenzi bibumbiye muri Porters Kinigi Cooperative, igizwe n’abasaga 100, buri wese yemeza ko yiteje imbere agura nibura inka.
Mugiraneza Jean Bosco yagize ati “ Mu myaka itatu mazemo namaze kugura inka,… ndihira n’umuryango wanjye mitiweli, twese mu rugo turi batanu.”
Uretse ababashije kwigurira inka, abandi bageze ku bikorwa bitandukanye nko kugura amasambu no kubeshaho imiryango yabo.
Muri rusange ngo kubera gusaranganya usanga buri mukozi akora iminsi ibiri mu cyumweru akinjiza asaga ibihumbi 14 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe kwinjira muri koperative bisaba ibihumbi 200 kuri buri wese.
Abaturiye ikirunga cya Bisoke mu Murenge wa Kinigi bemeza ko bubakiwe Ikigo Nderabuzima cya Karisoke n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB, ndetse n’abana babo bakaba bahabwa imiti y’inzoka buri mezi atandatu.
Hafi y’iki kigo kandi hari ibikorwa by’undi muturage ufite ahantu abavuye gusura icyo kirunga baruhukiraho.
Muri ako gace, hari n’abakozi bahanagura inkweto za ba mukerarugendo, aho bote bazihanagurira amafaranga igihumbi, inkweto zisanzwe ziriho icyondo ku 1500.
Ushinzwe gufasha ba mukerarugendo muri RDB ishami rya Kinigi, Uwihoreye Jerome, yemeje ko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri kuko amadevize iri shami ryinjije ritanga 10% agakoreshwa mu bikorwa bigenerwa abaturage baturiye iri shami.
Yanavuze ko bubakiwe hoteli ya Sakora yinjiza amafaranga yose abafasha mu bikorwa bitandukanye.
Hari kandi ngo n’akazi gatandukanye kavuka hafi y’ibi birunga ku buryo abaturage aribo babona inyungu 100%.
Nibura miliyoni 30 buri mwaka niyo mafaranga ashobora kwinjizwa n’abaturage biturutse ku bukerarugendo.
[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO