Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi cyo mu Bwongereza cyitwa Fitch kivuga ko u Rwanda rufite umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu uri hejuru kandi ko butazasubira inyuma.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo rigaragaza ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kavuye ku kigereranyo cya B kajya kuri B+. Kigaragaza kandi ko ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwishyura imyenda rubereyemo amahanga na bwo bwazamutse bukajya ku kigerereranyo cya B+.
Imibereho y’Abanyarwanda muri rusange yazamutseho 6.9% kuva mu 2009 kugera mu 2014. Iki kigo cyemeza ko Abanyarwanda bazabaho neza kurushaho muri iki gihembwe, maze ikigereranyo cy’imibereho rusange kigashyika 8% hagendewe ku buryo gahunda za leta zashyizwe mu bikorwa mu myaka icumi ishize.
Fitch ivuga ko u Rwanda ruzungukira cyane ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye bw’agaciro, ubukerarugendo n’imitangire ya serivisi.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’iki kigo cy’ubushakashatsi cyerekana ko ifaranga ryagumye kwihagararaho mu gihe amafaranga yo mu bindi bihugu yataga agaciro buri munsi.
Ifaranga ry’u Rwanda ryazamutseho 4.6% hagati ya 2010 na 2013 rimanukaho 2% mu 2012, mu gihe idorali ryo ryagabanutseho 5% mu 2013.
Imyenda u Rwanda rubereyemo ibigo mpuzamahanga nayo ntiyigeze yiyongera cyane.
Fitch isanga ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda izaba yaragabanutseho 3.5% mu myaka ibiri iri imbere bitewe n’ingamba zo kwirinda gusesagura imari ya leta zashyizweho na guverinoma.
Iki kigo ariko gisobanura ko imibereho y’Abanyarwanda ishobora gusubira hasi ku kigero cya 9.5% hatagizwe igikorwa mu guteza imbere ubucuruzi. Ibi kandi ngo bizaterwa n’iyinjizwa ry’ibikoresho by’ubwubatsi byinshi mu gihugu bitewe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo byinshi.
Nubwo kuba u Rwanda rukenera imfashanyo z’amahanga bigabanuka, Fitch ivuga ko u Rwanda rugikenera imfashanyo ku gipimo kiri hejuru. Bagira bati "Imfashanyo z’amahanga zari 44% z’ingengo y’imari ya leta mu 2011, 35% mu 2014. Izi mfashanyo zishobora kuzagabanuka zikaba 29% y’imari ya leta mu 2016.”
Iki kigo kivuga ko itariki izagaragaza impinduka ari mu 2017. Ngo ntibazi neza niba Perezida Paul Kagame azarekura ubuyobozi cyangwa azahindura Itegeko Nshinga agakomeza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu. Gusa ngo n’ubwo izi mpinduka zishobora kuba imbarutso yo kutabyakira neza k’Umuryango Mpuzamahanga, abagize Fitch ngo ntibabona ko hari impamvu yatuma abasanzwe batera inkunga u Rwanda bahagarika inkunga zabo, cyangwa ngo biteze intugunda mu gihugu.
Fitch yemeza ko mu gihe nta gihindutse u Rwanda ruzakomeza gutera imbere kandi rugahabwa inkunga n’ibihugu byateye imbere ndetse n’ikigega mpuzamahanga cy’imari(IMF).
Fitch isoza yemeza ko ibihingwa n’ibicuruzwa byoherezwa hanze n’ u Rwanda (amabuye y’agaciro, icyayi, ikawa n’ibindi) bizagenda byiyongera bigatuma ubukungu bw’u Rwanda buzamukaho 2.9% muri uyu mwaka na 3.2 mu 2015 .

























TANGA IGITEKEREZO