Ibi byagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, byateguwe n’Umuryango uharanira iterambere n’imibereho myiza y’abagore, Rwanda Women’s Network.
Baganiriye ku busumbane bukigaragara mu kugira uruhare ku mitungo n’umurage hagati y’abagore n’abagabo.
Hagaragajwe amategeko atandukanye yashyizweho arengera umugore n’umugabo ku mutungo, ariko hagaragazwa ko hakiri icyuho cyo kubuza abagore bumwe mu burenganzira ku mitungo y’urugo.
Umuyobozi wa Poor Women Development Network, Mukantabana Crescence, yavuze ko habayeho impinduka mu mibanire y’abagore n’abagabo bamwe ntibabasha kubyumva vuba.
Ati “Abagabo bamwe banze kurekura, banze kwemera, banze guhinduka. Niba umugabo yafataga icyemezo wenyine akavuga ngo ngiye kugura ikibanza, imodoka akagenda akabigura akaza akakubwira.”
“Ntiwumva ko ari ikintu cyiza ubu arasabwa ko mubanza kubigaira umufashe kureba ngo iyo modoka ko ugiye kuyigura niyo yari ikenewe urumva ko bimugora kubyumva.”
Ibi abihuje n’Umuyobozi wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, wagaragaje ko hari imyumvire ya sosiyete yatumye abagabo bumva ko aribo ba nyiri bintu.
Ati “Uburyo umugabo twamureze n’uko twamuteguye, aracyafite ububasha, turacyamwita umutware w’urugo . Ni we ugifite imbaraga, iyo rero adateguwe ngo tumuhindure tumwereke inyungu afite mu gusaranganya ububasha bwe na mugenzi w’umugore habaho imbogamizi.”
“Abagabo bavutse bitwa ko ari abatware b’ingo kugira ngo rero batakaze izo mbagaraga ni ukubigendamo gahoro ukabanza ukamuhindura imyumvire n’imitekerereze.”
Nubwo hari iki kibazo ariko hagaragajwe amategeko atandukanye, asobanura neza uruhare buri wese aba afite ku mutungo y’urugo, gusa abagore bumva ko ariko bikwiye kugenda kubera kutamenya amategeko abarengera.
Ku ruhande rw’ Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, Barikungeri Mary, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha amategeko buri wese agasobanukirwa n’uburenganzira bwe.
Ati “Ikigaragara tugiye gukomeza gushishikariza kwigisha amategeko kuko arahari ariko tukerekana ayo mategeko meza uburyo yahindura abantu, kugira ngo dushobore kubaka umuryango utekanye kuko ariyo ntego y’igihugu cyacu.”
“Ikindi cyagaragaye ni uko tugomba gushyira hamwe kuko iki kibazo ni icyorezo nk’ibindi, tugomba gufatanya na Leta n’abafatanyabikorwa bose dutanga ubutumwa bumwe kugira ngo bugere ku baturage tudasobanyije.”
Imiryango itandukanye n’ibigo bya Leta n’ibyigenga byitabiriye ibi biganiro byafashe ingamba zo gukorera hamwe mu kumenyekanisha aya mategeko biturutse hasi kugeza ku rwego rw’igihugu.





Amafoto: Kasiro Claude


Ibitekerezo 0