00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubumenyi buke mu byongera inda ziterwa abangavu mu Majyepfo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 December 2023 saa 10:52
Yasuwe :

Abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo baratangaza ko kutagira amakuru ahagije ku ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imwe mu nzitizi zituma ihohoterwa rikigaragara mu bo bayobora, bagasaba ko bakongererwa amahugurwa.

Ibi babigarutseho mu biganiro byabaye ku wa 13 Ukuboza 2023, bihuza inzego z’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, biteguwe n’Urwego Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO) ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Mareba, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Kibirizi ho muri Gisagara, Mukangarambe Christine, yavuze ko kutagira amakuru ahagije kuri ibi byaha by’ihohoterwa ari na yo mpamvu bitoroha guhita bicika.

Ati “Ibi batubwiye hari n’ababyumvise bwa mbere batari babizi. Baduhaye imfashanyigisho rero byadufasha cyane. Duhura n’abaturage mu mugoroba w’imiryango, mu nteko z’abaturage, mu miganda n’ahandi hatandukanye; icyo gihe cyose umuntu yajya abasangiza amakuru haba ku ihame ry’uburinganire no ku bindi.”

Nshimiyintwali Félix uyobora Umudugudu wa Nkunamo, Akagari ka Nyakibungo, mu Murenge wa Gishubi, yavuze ko igihe habaho kongererwa ubumenyi ihohoterwa naryo ryagabanuka.

Yagize ati “Tubimenye noneho n’ababyeyi tukabibigisha, bajya bicaza abana babo mu rugo. Niba ari umwana utinda gutaha bakaba bamuganiriza. Byageraho tukazamura imyumvire twese,tukajya dukumira icyaha kitaraba’’.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire muri GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko bahisemo gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abayobozi b’inzego z’ibanze kuko ari bo babana n’abaturage bya hafi, bityo no gutambutsa ubutumwa bikoroha.

Yagize ati “Twahuye n’abayobozi b’imidugudu n’ab’utugari kuko ari bo bahura n’abaturage umunsi ku munsi. Rero ni yo gahunda turimo hano mu Ntara y’Amajyepfo, kugira ngo dufatanye na bo, twumve uko babyumva, tubafashe kubongerera ubumenyi, ari nako twumva ibibazo bahura nabyo ngo bibe byazanashakirwa ibisubizo.’’

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko inda ziterwa abangavu zikomoka ku burere buke abana baba baherewe mu miryango, maze zo zikagaragara ari ingaruka. Yongeyeho ko bahanganye n’ikibazo kibitera kugira ngo bagere ku gisubizo kirambye.

Yagize ati “Buriya bariya bana b’abangavu baterwa inda, ntabwo ari ikintu kiza gutyo, biba bihera ku burere abana baboneye mu muryango n’amahirwe batagiye babona, biriya bikaza nk’imwe mu ngaruka zivuyemo.’’

Guverineri Kayitesi akomeza avuga ko ku bufatanye na GMO (Gender Monitoring Office), mu Ntara y’Amajyepfo hari ibiganiro biyemeje gutanga, ku nzego z’ubuyobozi bwo hasi zibana n’abaturage kugira ngo zibanze zibyumve neza n’uruhare rwazo,birinda kurwana n’ingaruka aho gukumira.

Ibi biganiro bibaye mu gihe imibare igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira gusa 2023, habaruwe abangavu 356 batwaye inda zitifuzwa mu Ntara y’Amajyepfo, ibisobanura ko iki kibazo kigihangayiishije cyane.

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire muri GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko bahisemo gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abayobozi b'inzego z'ibanze zo zegereye abaturage cyane
Abayobozi b'inzego z'umudugudu bagaragaje ko bagikeneye izindi mpuguro ku ihame ry'uburinganire no kurwanya ihohoterwa kugira ngo nabo babone icyo babwira abayoborwa
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko bumva neza umumaro wo guhugura abayobozi bo hasi kuko ari bo begereye abaturage, ubumenyi babagezaho bwasakara vuba
Habayeho n'umwanya w'ikinamico ishishikariza abaturage kurandura ihohoterwa mu miryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages