00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubumwe Grande Hotel ishobora gutezwa cyamunara

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 October 2018 saa 06:58
Yasuwe :

Ubumwe Grande Hotel, imwe muri hoteli zikomeye mu mujyi wa Kigali ishobora gutezwa cyamunara, nyuma y’uko abayubatse bananiwe kwishyura inguzanyo igera kuri miliyoni 19 z’amadolari z’inguzanyo ya KCB Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, yatangaje ko iyi banki yamaze kubamenyesha umugambi wo gufunga iyi hoteli kuko abayubatse bananiwe kwishyura.

Ati “Twamaze kohereza ubusabe bwa nyuma, tunamenyesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB. Nyuma y’aha rero tuzatangira gushaka uburenganzira bwo gukomeza ku bindi byiciro.”

Odhiambo yabwiye The EastAfrican ko bamaze no kumenyesha Ikigo Acacia Property Developers Ltd (APDL) cyubatse iyi hoteli, ko banki igomba kwishyurwa inguzanyo yose cyangwa inyubako yabo ikagurishwa.

Nyuma yo kugezwaho ikibazo cya KCB, RDB ifite amahitamo abiri ariyo; gushyiraho abantu bakora igenagaciro no gutangaza itariki ya cyamunara, cyangwa kuba yashyiraho undi muntu ubyaza umusaruro Ubumwe Grande Hotel.

Nubwo abayobozi ba APDL banze kugira icyo batangaza, bamwe mu bazi iby’iki kibazo bavuze ko ikosa ryaturutse ku kigo cyo muri Nepal cyitwa Chaudary Group, CG kitubahirije amasezerano y’ubufatanye yatumye itsinda ryubatse iyi hoteli rivuka.

Inyandiko zigaragaza ko 80% by’imigabane ya APDL ifitwe na Zinc Africa Hospitality Ventures (ZAHV), igenzurwa na CG ifatanyijwe na African Eagle Ltd (AEL), mu gihe 20% ari iya Kigali Real Estate (KRE) Ltd.

Abatanze aya makuru bavuga mu kubaka Ubumwe Grande Hotel, CG yatanze miliyoni 5.5 z’amadolari, miliyoni 19 z’amadolari akaguzwa muri banki mu gihe andi asigaye yatanzwe na KRE na AEL.

CG yari yahaye Zinc Hotels Kigali uburenganzira bwo kuyihagararira, ariko kubera ko iyi itigeze ikora, byabaye ngombwa ko APDL na KRE bifite imigabane mike bifata inshingano yo kugenzura imikorere ya Ubumwe Grande Hotel kuva mu 2016 ubwo yafunguraga imiryango.

Abanyamategeko bazi iby’iki kibazo babwiye iki kinyamakuru ko ubwumvikane buke bwatangiye mu 2016 ubwo iyi hoteli yari hafi kuzura, CG igatangira kwihunza inshingano.

Aho kuzana itsinda rizagenzura imikorere yayo nk’uko yari yarabisezeranye, CG yashyizeho ibindi bigo byaje kunanirwa gushyira mu bikorwa umushinga nk’uko byari biteganyijwe kubera kutagira ubunararibonye mu birebana n’amahoteli muri Afurika.

Kubera ko Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU yagombaga kubera i Kigali muri Nyakanga 2016 yari yegereje, APDL ibifashijwemo na KRE yafashe inshingano yo kugenzura UbumweGrande Hotel kugira ngo yuzuye ku gihe.

Bivugwa ko CG yananiwe kumvikana n’abanyamigabane ku buryo bwiza bwo gukemura ikibazo bafitanye na KCB.

Iyi hoteli izwiho kuba ifite ubwogero hejuru yayo
Ubumwe Grande Hotel ni imwe mu zigezweho mu Mujyi wa Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages