Abanyamakuru mpuzamahanga basuye ingabo z’u Rwanda zitoreza kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ku wa gatatu tariki ya 27 Givurasi 2015.
Maj. David Mutayombya,yabasobanuriye uko ingabo z’u Rwanda zigera ku ntego yazijyanye kandi ibikorwa byose bigakorwa kinyamwuga.
Yanabasobanuriye ibihugu bitandukanye ubu butumwa bwasohorejwemo, by’umwihariko ko iki kigo kimaze gutoza batayo 51 z’ingabo zijya muri ubu butumwa.
Umuyobozi w’iki kigo, Maj.Gen Jean Bosco Kazura yasubije ibibazo Abanyamakuru babazaga, aho ahanini bagaragazaga amatsiko yo kumenya ibanga ry’u Rwanda mu gusohoza ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, kuko ngo ingabo zo mu bihugu byabo zijya zibabwira ko iza RDF ziza ku isonga.
Yabashubije ko ibanga nta rindi ari ari ukurwanya ko ububabare izi ngabo zakijije bamwe mu bicwaga mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Yagize ati “Ni ingabo zarwaniriye igihugu cyazo kugira ngo zikibohore mu gihe cyari cyugarijwe n’abicanyi mu 1994, haba jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo byabaye kuva aho batangiriye urugamba, bagendaga babohora abantu, bagumana icyo kintu cy’ubushake, aho abandi mu 1945 bavugaga ngo ibi ntibizongere, bikaba bigikomeza kongera, twe ahubwo twabibayemo muri 1994 bikavuga ngo umuntu washoboye kurokora abantu icyo gihe, aracyafite umutima.”
Maj.Gen Kazura yavuze ko bituma izi ngabo zitanga ku buryo ibibi byabonye bitagwirira abandi.
Ati “Baba bifuza ko ibyabaye hano bitagomba kuba n’ahandi, bikaba ari yo mpamvu babyiga, bakiga n’ibyiyongera kuri bwa bushake na bwa bumenyi basanganywe.”
Ibi ngo bituma bagera mu butumwa bw’amahoro bakanoza akazi kabo kuko baba bafite umutima wo kutemera ko akababaro abantu baboneye mu Rwanda bongera kugasanga ahandi kandi ngo buri wese akaba akwiye kubishyira imbere.
Buri gihe ngo baba bibabaza bati “Kuki Umunyafurika, Umunyarwanda ndetse n’abandi bo hanze bagomba kubabara kariya kageni kandi tubizi twarabibonye, kandi dushobora kubahagararika.”
Ni muri urwo rwego hatekerezwa icyakorwa ngo ibibazo by’umutekano muke bihagarikwe, ingabo z’u Rwanda zigatabara hakiri kare aho guhangana nabyo byarenze inkombe.
Iki kigo gicibwamo n’izi ngabo mbere y’uko zijya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino.
Maj.Gen Kazura akaba avuga ko zigomba kuhaca ngo zirebe aho zigomba kujya hameze hate, hateye hate, hakenewe iki, ugomba kugenda witeguye ute, bagafashwa kwitegura.
Izi ngabo zerekanye uburyo zatojwe guhangana n’ibibazo bitandukanye zishobora guhura nabyo mu gihe zigiye gufasha abaturage ariko hakagira abazirwanya.
Gusura aho izo ngabo zitoreza byabaye bibanziriza inama izahuza ibihugu bifite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi n’ibihugu bibafasha iteganyijwe kubera i Kigali.
U Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu mu kugira izi ngabo zitabara ku rwego rw’Isi.
Deus Ntakirutimana
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO