Henshi muri za Farumasi mu Mujyi wa Kigali kimwe no mu yindi Mijyi, abacuruza imiti ntibacyita ku kuba uyishaka yayandikiwe na muganga cyangwa niba ari iyo ashaka kwikoreshereza nk’uwivura.
Muri iyo miti harimo n’iba ikomeye ku buryo uyikoresheje ari myinshi cyangwa itajyanye n’imyaka n’ibiro afite, ishobora kugira ingaruka ku buzima bwe.
Bamwe mu bacuruza imiti batangaza ko byagorana kuba umuntu yaza kwaka umuti bakawumwima, cyane ko no kuba azi uko witwa ubwa byo, biba bisobanura ko atari ubwa mbere awukoresha, bityo akaba wenda yaba yarigeze kuwandikirwa.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Amazina y’imiti aragora, rero uje avuga neza izina ry’umuti ashaka, si buri gihe wahita wibuka kumubaza niba yarawandikiwe cyangwa atarawandikiwe.”
Nyamara muri abo bagura iyo miti, harimo n’ababa bayirangiwe na bagenzi ba bo bigeze kuyikoresha, bababwira uburwayi bwa bo bakibwira ko babuhuje, nyamara muganga ari we wenyine ufite ububasha bwo gusuzuma akemeza uburwayi bw’umuntu.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abacuruza imiti badakwiye kwirengagiza nkana amabwiriza abagenga, dore ko harimo n’avuga ko batagomba gutanga imiti itanditswe na muganga wemewe.
Aganira na IGIHE, Nathan Mugume, Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima yagize ati “Ntawe ukwiye kwivura, kandi abacuruza imiti bagomba kumenya ko bakwiye gutanga imiti yanditse kuri Ordonance (urupapuro rw’imiti) yatanzwe na muganga wemewe, iriho na kashe”.
Mugume yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu, ntawe ukwiye kwirengagiza nkana amabwiriza agenga ubucuruzi bw’imiti, dore ko abacuruza muri za Farumasi ari abantu b’abahanga babyize kandi babihuguriwe.
Ati “Farumasi zakabaye zitanga imiti yanditswe na muganga, kuko ari we uba yasuzumye umurwayi akamenya indwara, akamwandikira imiti ijyanye n’imyaka ndetse n’ibiro bye, akamwandikira uburyo agomba kujya afata iyo miti.”
Nubwo nta rutonde rw’imiti itemewe gucuruzwa rwari rwashyirwaho, ibyo biri muri gahunda iteganywa na Ministeri y’Ubuzima nk’uko Mugume yakomeje abitangaza, iyi ikazaba imwe mu ngamba zizunganira ubunyangamugayo bw’abacuruza imiti, kugira ngo icyo kibazo cy’abashobora kurwara indwara zituruka ku gukjoresha imiti itajyanye n’ubuzima bwa bo gicike burundu.
Imwe mu miti iteye impungenge, ari na yo ishobora gutuma abacuruza imiti bahinduka abarozi, harimo ifatwa nk’itera imbaraga abakora siporo, ndetse n’indi yongera ubushake n’ubushobozi mu gukora imibonano mpuzabitsina, hakaba n’indi ivura indwara zisanzwe zimwe na zimwe.
Ubusanzwe iyo miti ikoreshwa n’abantu umubiri wa bo utangiye gucika intege kubera izabukuru cyangwa ubundi burwayi, ikoreshwa rya yo rikaba rigenwa na muganga nyuma yo gusuzuma ubushobozi bw’umubiri w’ushaka kuyikoresha.
Hari abatita kuri ibyo bakayikoresha nk’abashaka kwiyongerera imbaraga kandi umubiri wa bo utaragera aho ukeneye iyo miti, bakayigura akenshi batazi n’ingaruka byabagiraho, kandi ishobora kubatera uburwayi bw’umutima nk’uko umwe mu bacuruzi b’imiti b’inyangamugayo mu Mujyi wa Kigali yabitangarije IGIHE.
Imwe muri iyo miti hari n’ishobora gufatwa nk’urusobe rw’imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge, ku buryo uyikoresha cyangwa uyimuha ashobora no gukurikiranwa mu butabera.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo nk’ibyo ndetse no kurushaho kugenzura niba ntabacuruza imiti yaciwe, mu mwaka wa 2013 hashyizweho Urwego rw’abacuruza imiti.



















TANGA IGITEKEREZO