00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburambe mfite mu burezi buzatuma nkora neza imirimo nahawe-Min.Musafiri Malimba

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 27 June 2015 saa 10:28
Yasuwe :

Minisitiri mushya w’uburezi Dr. Papias Musafiri Malimba yemeza ko imyaka 16 amaze mu burezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza buzatuma abasha gushyira mu bikorwa inshingano nshya yahawe.

Ibi Dr. Musafiri yabivuze mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati ye na Minisitiri w’Uburezi ucyuye igihe Prof.Silas Lwakabamba ku itariki 26 Kamena 2015.

Dr Musafiri yagize ati ”Nishimiye inshingano nshya nahawe, nzakoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze gutera imbere. Uburambe bw’imyaka 16 mfite mu burezi bw’amashuri makuru na Kaminuza nizeye ko buzamfasha kurushaho gukora neza imirimo yanjye.”

Akomeza avuga ko yemera ko hari byinshi byagezweho mu burezi akaba atazanywe no kubihindura ahubwo aje gukomerezaho afatanyije n’ikipe nziza asanze mu burezi, akazibanda mu gukorana n’inzego z’ibanze kugirango amenye ibibazo byihutirwa bikeneye gushakirwa ibisubizo.

Ihererekanya bubasha hagati ya Prof.Silas Lwakabamba na Minisitiri Dr.Musafiri Malamba

Prof.Lwakabamba yavuze ko mu gihe kingana n’umwaka yari agiye kumara muri iyi Minisiteri, yishimira ko hari ibintu byagezweho mu gihe yari ayiyoboye, nko kuba harashyizweho kaminuza imwe y’u Rwanda ifite amakoleji 6 (Colleges) ndetse no kuba gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yaratangiye gutanga umusaruro.

Yongeyeho ko yizeye neza ko Dr.Musafiri azageza byinshi k’Uburezi bw’u Rwanda kuko abifitemo uburambe kandi mu gihe cyose amaze amuzi yamubonyeho ubushobozi.

Dr Musafiri abaye Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’ishami ry’ubukungu n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda (CBE), akaba abaye Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda wa 13, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukaneza M.Ange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages