00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburangare bwa Minisiteri y’Ubutabera bwamushyize mu banyereje umutungo wa Leta

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 9 October 2014 saa 01:23
Yasuwe :

Nyuma y’uko ahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko batunguwe no kubona izina rye ku rutonde rw’abahamijwe kunyereza umutungo wa leta, Ntagozera Ndarasi Pierre Celestin yihutiye gusaba Minisiteri y’Ubutabera kumukuraho icyo cyasha.
Kuwa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2014, Minisiteri y’Ubutabera yandikiye Ntagozera ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, bamumenyesha ko yakuwe ku rutonde rw’abahamijwe kunyereza umutungo wa leta, rwatangajwe mu kwezi gushize. Iki cyemezo Minisiteri yagifashe Ntagozera (…)

Nyuma y’uko ahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko batunguwe no kubona izina rye ku rutonde rw’abahamijwe kunyereza umutungo wa leta, Ntagozera Ndarasi Pierre Celestin yihutiye gusaba Minisiteri y’Ubutabera kumukuraho icyo cyasha.

Kuwa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2014, Minisiteri y’Ubutabera yandikiye Ntagozera ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, bamumenyesha ko yakuwe ku rutonde rw’abahamijwe kunyereza umutungo wa leta, rwatangajwe mu kwezi gushize. Iki cyemezo Minisiteri yagifashe Ntagozera amaze kubandikira abasaba gukurwa kuri urwo rutonde, nabo babanza gusuzuma urubanza Ntagozera yaburanyemo, basanga koko yaragizwe umwere, bafata umwanzuro wo kumukuraho.

Iyo baruwa Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yashyizeho umukono igira iti “[…] nkwandikiye nkumenyesha ko wakuwe ku rutonde rw’abakozi ba leta bahamijwe kunyereza umutungo wa leta, bikazubahirizwa izina ryawe risibwa aho rigaragara kuri urwo rutonde, aho rwatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera hose”.

Minisitiri w' Ubutabera Johnston Busingye

Byose bijya gutangira…

Ubugenzuzi bw’imari bwakorewe Ibitaro bya Gisenyi Ntagozera yari abereye Umuyobozi (Administrateur Gestionnaire), bwagaragaje ko hanyerejwe umutungo w’ibyo bitaro bya leta ungana na 38.608.147, kuva 1997 kugeza muri Mata 2003.
Ntagozera nk’umuyobozi b’ibitaro, Uwera Nicole wari umubitsi w’ibitaro na Zimurinda Dyrkx wari umucungamutungo bahise batabwa muri yombi bashinjwa inyerezwa ry’ako kayabo, Urukiko rwa Mbere rw’iremezo rwa Gisenyi rubahanisha igifungo cy’imyaka 2 no kwishyura amafaranga yanyerejwe.

Ntagozera yahise ajurira, nuko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rumaze gusuzuma imikirize y’urubanza rwa mbere, rusanga Ntagozera yararenganye.

Imwe mu ngingo z’imikirize y’urubanza rw’ubujurire dufitiye kopi igira iti:

“Kuba Ntagozera aregwa hamwe na Nicole na Zimurinda Dyrkx ngo akaba agomba gutanga indishyi hamwe nabo kubera yari “responsible” (umuyobozi) wa serivisi, ndetse ko ari nacyo kimenyetso kimuhamya icyaha, urukiko rusanga kuba umuntu ashinzwe serivisi, bitaba ikimenyetso ko byanga bikunda ibyanyerejwe byose yabigizemo uruhare, [kuba kandi urukiko] rutarashoboye kubona “responsabilite penale”, akaba atagomba no kuryozwa indishyi kuko zishingiye ku cyaha yagizweho umwere cyane ko hari abo icyaha cyahamye”.

Kubera izo mpamvu zavuzwe haruguru, urukiko rwahise rumugira umwere, rutegeka ko abahamijwe icyo cyaha (Uwera na Zimurinda) bahanishwa kwishyura amafaranga baregwa kunyereza, buri wese akishyura icya kabiri ndetse n’indishyi zakoreshejwe mu gukurikirana urwo rubanza.

Uwera na Zimurinda bakomeje igihano bari bahawe mu rubanza rwa mbere, gusa bafungwa amezi atandatu, ikindi kihano kirasubikwa. Bakiva muri gereza, Nicole yatangiye kwishyura, naho Zimurinda ahita ahungira mu Burayi nk’uko byemezwa na Ntagozera.

Ngo bamucaga mu rihumye…

Aganira na IGIHE, Ntagozera yavuze ko nk’uko urukiko rwabyemeje koko ko atigeze agira uruhare mu kunyereza ayo mafaranga, ngo ahubwo abahamijwe icyo cyaha bari bafite amayeri bayanyerezagamo. Ngo amafaranga yinjizwaga n’ imishinga y’ibitaro bya Gisenyi ntibayandikaga yose, ahubwo barayakiraga, bagakuramo ayabo, hanyuma bagahindurira mu nyandiko ayo bashaka kugaragaza.

Ntagozera yemeza ko ubwo yafataga akanya agenzura abo bakozi bombi ngo ari bwo yabonye ko imibare yabo irimo ikibazo, ubwe yihamagarira ku bugenzuzi bukuru bw’imari ya leta, ari nabwo bavumburaga ayo makosa.

Ibitaro bya Gisenyi byanyerejwemo akayabo karenga miliyoni 38

Yababajwe no gusigwa icyasha na Minisiteri y’Ubutabera

Ntagozera kuri ubu usigaye ari umujyanama (consultant) mu buzima busanzwe, bitewe n’uko ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko kubona izina rye mu itangazamakuru byamusize icyasha gikomeye, kuko kuba urukiko rwaramugize umwere, hanyuma agatungurwa no guhamagarwa na bamwe mu nshuti n’abavandimwe bamubaza ibyo kunyereza umutungo, ngo byaramubabaje.

Nibwo yahise yandikira Minisiteri y’Ubutabera ibaruwa asaba ko yakurwa kuri urwo rutonde, ndetse bigatangazwa aho rwanyujijwe hose, kugirango akurweho ubwo busembwa.

Minisiteri yemera ko yakoze amakosa…

Ku murongo wa telefoni na IGIHE, Bumbakare Pierre Celestin, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe serivisi z’ amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko gushyira Ntagozera kuri uru rutonde byatewe n’umukozi washingiye gusa ku myanzuro y’urubanza mu Rukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Gisenyi rwari rwahamije Ntagozera icyaha, ngo ntiyamenya ko habayeho ubujurire bwamugize umwere.

Abajijwe niba iryo kosa ryakozwe ritakwitwa “uburangare”, Bumbakare yagize ati “ubwo ni uko twabyita”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages