Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yasabye abayobozi gukoresha ukuri mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ndetse anasaba buri wese gukomeza gukora cyane biteza imbere kugira ngo uko umwaka ushize imibereho yabo ibe igeze mu kindi cyiciro cy’imibereho myiza.
Guverineri Uwamariya Odette, yakanguriye inzego z’ibanze kurangwa n’ukuri bwo yatangizaga gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe mu cyumwru gishize.
Iyi gahunda yatangiye mu midugudu yose igize iyi Ntara guhera mu cyumweru gishize, Guverineri akaba yarifatanyije n’abatuye mu Mudugudu wa Muramba mu Kagari ka Rubaya, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.
Yabwiye aba baturage ko iki gikorwa kigamije gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara mbere harimo n’inyito zitajyanye n’imibereho mishya y’Abanyarwanda ndetse kikazafasha Leta mu igenamigambi ryayo; yashimangye kutarangwa n’amarangamutima.
Guverineri Umwamariya avuga ko Abanyarwanda bari mu cyerekezo cyo kwigira no kwihesha agaciro kandi ko buri Munyarwanda wese ntawe usigaye inyuma bagomba gukomeza gufatanya mu guteza imbere igihugu. Yasabye buri wese gukora cyane kugira ngo buri wese aharanire guhindura imibereho ye bityo umwaka utaha azabe ari mu cyiciro cyisumbuyeho.
Uburyo abaturage barimo bashirwa mu byiciro by’ubudehe ni bo ubwabo barimo kubigiramo uruhare bakemeza buri wese aho akwiye kujya bitewe n’amakuru ajyanye n’imibereho ye.
Gahunda y’ubudehe yatangiye muri aka Karere mu mwaka wa 2008/2009, bamwe mu baturage bagezweho na gahunda z’ubudehe bavuga ko yabafashije kwiteza imbere.
Mukamana Ildegonde atuye mu Mudugudu wa Murambi muri uyu Murenge. Ni umwe mu bo gahunda y’ubudehe yagezeho kandi ikamufasha kwiteza imbere.
Mukamana yahawe inkunga y’amafaranga ibihumbi 60 muri iyi gahunda mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere kuko yari mu buzima bubi, nta n’isambu afite.
Yatangiye kujya agura ibitoki akabitara akagurisha umutobe ari na ko amafaranga akomeza kwiyongera, agera aho agura ihene na zo zigenda zororoka zimufasha gutera imbere.
Mukamana yabashije kwiyubakira inzu y’amabati kandi mbere yari atuye muri Nyakatsi. Kuri ubu afite ihene zigera muri eshanu yoroye ndetse ngo bikanamufasha no kwishyurira umwana we amashuri.
Muri uyu mudugudu utuyemo ingo zigera 15 zituye muri aka kagari katangirijwemo iki gikorwa zashyizwe mu byiciro bitandukanye, aho ingo ebyiri zashyizwe mu cyiciro cya mbere, ingo 10 zishyirwa mu cyiciro cya kabiri, ingo eshatu zishyirwa mu cyiciro cya Gatatu.
Ni igikorwa cyitabiriwe ku buryo wabonaga abaturage b’ingeri zose bacyitabiriye kugirango bagire uruhare mu byiciro bashyirwamo.
Kuri ubu amaina asa n’yasaga n’ibitutsi yakuweho hasigayhavugwa nimero zicyiciro gusa; Kuri ubu hari ibyiciro bine:
Icyiciro cya mbere kizajyamo udafite namba, icya kabiri kijyemo umuntu ushobora guca inshuro, icya gatatu ni icy’umuryango urimo ukorera Leta hagati y’umugore n’umugabo, abarimu abikorera n’abahinzi n’ababorozi basagurira amasoko.
Icyiciro cya kane kirimo abishoboye nk’abacuruzi bakomeye, abanyenganda, n’abayobozi guhera mu rwego rw’abayobozi bakuru muri za Minisiteri kuzamuka.



















TANGA IGITEKEREZO