Uyu mushinga uzamara imyaka itatu (2015-2018),ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’umuryango mpuzamahanga World Vision ndetse n’ikigo cya Leta y’u Buyapani gitera inkunga u Rwanda,JICA, bahuriye mu mushinga witwa “Economic Producer for Local Producer Groups in Rwanda” uzafasha amakoperative y’abahinzi n’aborozi guhinga mu buryo bugezweho.
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri World Vision mu Rwanda, Christine Mukamugema, avuga ko uyu mushinga uzatwara ibihumbi 820 by’amadorali, agera kuri Miliyoni zigera kuri 600 z'amafaranga y’u Rwanda akazafasha koperative zisaga 1600.
Yongeraho kandi ko uyu mushinga uzafasha kongera imbaraga mu buhinzi n’ubworozi muri Gatsibo (Umurenge wa Kiramuruzi) ndetse na Kayonza( Umurenge wa Rukara),ibice n’ubundi Leta ishyizemo imbaraga mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Mu gihe tuzongera umusaruro ariko hatabayeho ubumenyi mu kuwucunga no kuwugeza ku isoko nubundi hazaguma icyuho mu buhinzi”.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Ryoichiro Mochizuki, yasobanuye ko uyu mushinga uzibanda ku bikorwa bitandukanye birimo kwiga uburyo bajya bageza umusaruro ku isoko, kwizigamira no kugurizanya muri za koperative,ubuhanga bwo kongera umusaruro ndetse no kuva ku buhinzi bwa gakondo bakerekeza ku buhinzi bwa kijyambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo,Richard Gasana, avuga ko muri aka karere abaturage bamaze imyaka isaga 10 bakangurirwa kongera umusaruro ukomoka ku bihingwa byera muri aka gace nk’ibigori,umuceri urutoki n’ibindi bityo uyu mushinga ukazagira uruhare rukomeye mu guteza imbere amakoperative.
Yasabye kandi ko hazakorwa ibishoboka byose uyu mushinga ukazatuma umusaruro wiyongera ku buryo bugaragara cyane ko ari cyo gikenewe.



Ibitekerezo 0