00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburasirazuba: Mobisol yazanye iterambere, iba umutwaro kuri bamwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 March 2015 saa 12:57
Yasuwe :

Sosiyete Mobisol itanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ivugwaho kuba yarabaye igisubizo gikomeye ku Banyarwanda benshi bo mu karere ka Bugesera, Kayonza, Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, ariko bamwe mu baturage bavuga ko obyari inzozi nziza bitangiye kuba umutwaro kuri amwe bitewe n’uburyo bwo kwishyura amatara bahawe.

Kuri ubu bivugwa ko Mobisol igenda yisubiza amwe mu matara yahaye abaturage kuko babura ubwishyu bitewe n’ibiciro biri hejuru batashobora. Abaturage bavuga ko bahendwa cyane.

Bose bavuga ko iterambere bagejejweho nk’amatara, bateri, televisiyo ntoya, amatara asharizwa n’izuba n’ibindi bikoresho byo gushariza za telefoni bikoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba, ari ryiza ko ariko igiciro kikaba kibagonga kuko kitajyana n’ubushobozi bwabo.

Bahawe twa televiziyo duto twabamaze irungu kandi dukoresha urumuri rw'izuba

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera ati « Mbere y’uko mobisol izana ibikoresho byayo twakoraga urugendo rusaga kilometero tujya gushariza amatelefoni. Ubu dushariza telefoni ku buntu mu baturanyi bacu kandi mbere twaratangaga amafaranga 100, ubu dufite iterambere n’ubusirimu. »

Uwo muturage yakomeje avuga ko nubwo iryo terambere ryishimiwe, bitoroshye ku baturage kubona amafaranga basabwa ku buryo iyi sosiyete yatangiye kubambura ibikoresho yabahaye kubera kubura ubwishyu.

Avuga ko yahawe pano (paneaux solaire) ikoresha ingufu z’izuba ingana na santimetero 40 kuri 60, amatara atatu, agatelevisiyo gato, agasharijeri ka telefoni ndetse n’itara risharizwa n’imirasire y’izuba.

Yemeza ko asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 13 na 680 buri kwezi akazajya abitanga kugeza amezi 36 arangiye, ibyo bikoresho bikaba ibye. Avuga ko ayo mafaranga ku muturage wo mucyaro biba bitoroshye kuko hari n’izindi nshingano ziba zikeneye amafaranga mu rugo.

Abandi baturage bakora imirimo y’ubucuruzi bo ngo bafata udupano dufite Watt 120 cyangwa 200 bakajya bishyura ibihumbi 25 buri kwezi kugeza amezi 36 ashize.

Abaturage bishimiye iterambere bahawe ariko bababajwe n'uko riri kubaca mu myanya y'intoki

Umukozi muri Mobisol yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko Mobisol ifite abakiriya 4900, abenshi bakaba bahitamo pano zifite Watt 80, bake akaba ari bo bahitamo izifite Watt 120.

Ku kibazo cy’abaturage babura ubushobozi bakisubiza ibikoresho, yatangaje ko abantu batanu ari bo babyambuwe gusa kubera ko bishyuraga nabi ; yavuze kandi ko abamburwa ibyo bikoresho badasubizwa amafaranga baba baratanze mbere, bityo bikaba nta gihombo bishobora guteza Mobisol.

Abaturage basaba Sosiyete Sivile kubavuganira kugira ngo abashoramari be kujya babahenda ahubwo hajye hatangwa amahirwe ku bashoramari harebwe ibiciro bijyanye n’ubushobozi bw’umuturage kuko iterambere bazana ari ryiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages