00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburasirazuba: Perezida Kagame yijeje gufasha abagabira abataragerwaho na “Girinka”

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 31 January 2015 saa 08:12
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umuryango we bijeje gufasha abagabira abataragerwaho na gahunda ya Girinka Munyarwanda, mu gikorwa cyatangiriye mu Burasirazuba, hakusanywa 605.
Mu gikorwa cyo kugabira abatagerwaho na gahunda ya Girinka munyarwanda cyatangirijwe ku mugaragaro i Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’uburasirazuba kuwa 30 Mutarama 2015, abatuye iyo ntara bakusanyije inka 605, Umukuru w’igihugu nk’umwe mu batuye iyo ntara na we abizeza inkunga (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umuryango we bijeje gufasha abagabira abataragerwaho na gahunda ya Girinka Munyarwanda, mu gikorwa cyatangiriye mu Burasirazuba, hakusanywa 605.

Mu gikorwa cyo kugabira abatagerwaho na gahunda ya Girinka munyarwanda cyatangirijwe ku mugaragaro i Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’uburasirazuba kuwa 30 Mutarama 2015, abatuye iyo ntara bakusanyije inka 605, Umukuru w’igihugu nk’umwe mu batuye iyo ntara na we abizeza inkunga itaratangajwe uko ingana.

Atangiza icyo gikorwa, Guverineri Odette Uwamariya yagize ati “Perezida wa Repubulika na Madamu we batubwiye ko ubutumwa bwacu bwabagezeho, kandi ko bishimiye iki gikorwa, ndetse inkunga yabo yo kugishyigikira biteguye kuzayitanga, mu gihe cya vuba bakayitubwira.”

Bunga mu rugero rw’umukuru w’Igihugu wari umaze kubabimburira, abatuye iyi ntara bemeye kugabira inka 604 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko ari inka 605, kuko utabashaga kubona inka yasabwaga gutanga byibura ibihumbi 385 byo kuyigura.

Nkubiri Alfred, umushoramari ukomoka muri iyi Ntara, yagabye inka 12 zisanga izindi ziyingayinga 100 yabiye Uturere dutandukanye tw’u Rwanda n’abakene baturiye ibikorwa bye.

Nkubiri yavuze ko kuzitanga nta gihombo bimutera kuko aba yungutse imiryango y’inshuti, agafasha abenegihugu kandi agakomera ku muco wo kugabirana.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Jean Jaques Muhinda yatangaje ko u Rwanda rwihaye intego y’uko mu mwaka w’2017, hazaba hamaze gutangwa inka ibihumbi 350, kugeza ubu hakaba hamaze gutangwa izisaga ibihumbi 205.

Yavuze ko kugirango iyi ntego igerweho, ari uko hajya hatangwa ku mwaka inka ibihumbi 48, asaba buri wese iyi gahunda kuigira iye, ashimira Intara y’Uburasirazuba kuba ari yo yahize izindi mu gutanga inka nyinshi.

Guverineri Uwamariya yavuze ko kongera uyu mubare ari kimwe mu byatumye bategura uwo munsi wo gukusanya izo nka, kandi ko bazakomeza kugeza ubwo intego izaba imaze kugerwaho.

Ati “Turayitangije ariko irakomeza mu turere, mu Mirenge, hari abantu benshi batashoboye kuza kubera izindi gahunda zahuriranye, ariko mu by’ukuri abatanze uyu munsi n’abandi bagiye badutuma , turumva ari umwanya wo kugira ngo tubashimire.”

Guverineri Uwamariya yanavuze ko hari abaturage bagabirwa, bagurisha inka bahawe, ariko ngo hari ibihano biteganyijwe, ndetse n’izagurishijwe batangiye kuzigaruza.

Dr. Mukeshimana Gerardine Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko ingengo y’imari ya leta idahagije ngo igure inka zose zikenewe muri iyi gahunda, ashima abaterankunga batandukanye bagira uruhare muri iki gikorwa anasaba n’abatarabyitabira kubishyiramo imbaraga.

Yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko abantu 44% bafite ikibazo cy’imikurire mibi(kugwingira), akaba ari yo mpamvu kugira uruhare muri iki gikorwa ari bumwe mu buryo bwo kurwanya iki kibazo ndetse n’icya bwaki.

Yasoje agira ati “ Muri iki gihugu twagize ibibazo byinshi byadutandukanyije, tugomba gukora byinshi byongera kuduhuza.”

Ku bayobozi bashobora gutanga izi nka basabye ruswa abo bagiye kuziha, Minisitiri Mukeshimana yagize ati “ Iyo hagize uboneka ko yagiye muri gahunda za ruswa aho ariho hose arahanwa ni igikorwa tutihariye ni gahunda ya leta yo kurwanya ruswa muri rusange.”

Muri iki gikorwa hagaragaye abibumbiye muri koperative bagendaga batanga inka zisaga 10, Polisi y’u Rwanda yatanze 10 ziyongera ku yatanzwe n’umuyobozi wayo muri iyi ntara n’iy’umuyobozi w’ingabo muri iyi ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ba gitifu b’imirenge 14 igize akarere ka Rwamagana bemeye gutanga inka 37, uruganda Inyange rwemera gutanga inka enye no kuzitaho ibyo zizakenera byose mu gihe cy’umwaka.

Muri gahunda ya Girinka, mu Ntara y’Uburasirazuba imaze gutanga inka 62 401, Amajyepfo 56 593, Uburengerazuba 46 254, Amajyaruguru ibihumbi 35 mu gihe umujyi wa Kigali umaze gutanga inka 3 890.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages