00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburasirazuba: Polisi yafashe Litiro 40 za Kanyanga n’izindi 350 z’inzoga z’inkorano

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 March 2015 saa 12:59
Yasuwe :

Nyuma yo kwakira abaturage bijujutira ko ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi, inzoga z’inkorano n’ibindi, Pilisi yakoze umukwabo mu bice bitandukanye bya tumwe mu turere tw’Intara y’Uburasirazuba.

Tariki ya 06 Werurwe 2015, Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana, yataye muri yombi Dukuzumuremyi Fred nyuma yo gufatanwa litoro 35 za Kanyanga ashyikirizwa Station ya Polisi ya Kigabiro mu Murenge wa Kigabiro hamwe n’iyo Kanyanga kugira ngo ashyikirizwe ubutabera Polisi y’u Rwanda irahamagarira abantu kwirinda inzoga zitemewe n’amategeko, hamwe no gukomeza gufatanya mu guhererekanya amakuru mu buryo bwihuse.

Na none mu Karere ka Bugesera isaa cyenda z’amanywa, mu mirenge wa Ngeruka na Rilima, ku hafatshwe litiro eshanu za kanyanga, na litiro 350 z’inzoga z’inkorano, amakuru akaba yatanzwe n’abaturage bagaragaza ko zibabangamiye kandi akaba ari zo ntandaro y’amakimbirane, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bikomoka ku businzi bw’izo nzoga n’ibiyobyabwenge binyuranije n’amategeko.

Ba nyiri izo nzoga bahise bacika, ubu bakaba bagishakishwa kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Kuri uwo munsi kandi mu Murenge wa Ruhango muri aka karere Polisi yahafatiye uwitwa Nduwimana Elissa, Uwimanifashije Beatrice, bafite udupfunyika tw’urumogi tune, bose bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha n’urumogi rwabo kugira ngo bakurikiranwe.

Supt. Richard Rubagumya Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, yahmagariye abaturage kumenya ko kugira umutekano ari uburenganzira bwabo, bityo akaba abasaba ko bajya babatungira agatoki aho bakeka ibiyobyabwenge kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe;.

Yakomeje asaba asaba ubufatanye bwa buri wese, hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba, aboneraho gushimira abo bose bakomeje gutanga amakuru kugira ngo ibikorwa byo gukoma imbere ababinywa, ababitwara n’ababicuruza bafatwe.

Supt Richard Rubagumya yavuze ko urumogi na kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda ari umuzi w’ibyaha bitandukanye.

Yagize ati ati"Kubishoramo amafaranga ni ukuyangiza kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa. Yakomeje agaragaza ingaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, hanyuma agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora. Ibi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo n’igihugu muri rusange."

Yakanguriye abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibintu bitemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ibihano ku byaha bivuzwe haruguru bihanishwa ibihano kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages