Abikorera bahawe ubu butumwa mu nama nyungurana bitekerezo bagiranye n’ubuyobozi bw’intara n’ubw’abikorera mu rwego rw’igihugu. Ni nyuma yo gusura isoko mpuzamipaka n’umupaka muto wa Petite barrière.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko Rubavu ifite byinshi bashoramo imari abasaba ko abiteguye babegera.
Ati “Akarere ka Rubavu gafite amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro ku gihugu, hari ubucuruzi mpuzamipaka buduhuza na Congo, imishinga y’ubukerarugendo (ibere rya Bigogwe, Ibirunga)”.
“Ibikorwa remezo, dufite gahunda yo kubaka Hotel ya Rubavu Marina, hakenewe no kubaka Hotel y’inyenyeri eshanu ku mashyuza nk’umwihariko wacu, inyigo zarakozwe ubu hakenewe umushoramari wumva yiteguye yaza tukamufasha’’.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF), Robert Bapfakurera, avuga ko abikorera bakwiye kureba ku mahirwe ari mu ntara yo kuba ituranye na Congo no kuyashoramo imari.
Ati “Muri iyi ntara harimo amahirwe menshi ashingiye ku bintu bitandukanye ariko ayo tuzi n’ashingiye ku kuba iyi ntara ituranye na Congo kandi tukaba duhahirana neza. Aya ni amahirwe kuko harimo isoko rikomeye”.
Yakomeje ashishikariza abikorera kubyaza umusaruro ayo mahirwe ntibayarebeshe amaso gusa ahubwo bayashyire mu bikorwa.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yabwiye abikorera ko iyi ntara ifite amahirwe menshi, abasaba gutangiza inganda zakora ibyo igihugu gikeneye bakanasagurira abaturanyi.
“Intara yacu ubukerarugendo bushobora gutera imbere,adufite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, dufite ubworozi, uburobyi mu Kivu, uretse ibi hakenewe n’inganda zakabaye zikora ibyo twagurisha mu gihugu duturanye kuko leta ntacyo itakoze mu bikorwa remezo birimo imihanda itatu inyura muri iyi ntara’’.
Nyuma y’iyi nama abikorera mu ntara y’Uburengerazuba hamwe n’ubuyobozi bw’intara bakaba bariyemeje ubufatanye hagati y’Urwego rw’Abikorera n’inzego za Leta, hagamijwe guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’Intara n’Uturere tuyigize.
Twagirayezu Célestin, umwe mu bikorera witabiriye iyi nama avuga ko hagiye hagaragara ibica intege abaturage kujya muri Congo, ariko ubu leta zombi zabikemuye bakaba bagiye kubyaza umusaruro ubuhahirane mpuzamipaka.
Ati “Gukorana n’igihugu cya Congo nk’uko muhazi rimwe na rimwe wumvaga habaye imyigaragambyo abantu bagatinya kujyayo ariko uko leta zigenda zibana neza byatumye natwe abaturage hari uko tugenda dukorana ubu igisigaye ni ugutinyura abagitinya kandi byaratangiye kuko hariya ni ahantu tugomba kubyaza umusaruro’’.
Imipaka ihuza Rubavu na Congo, ni imwe mu mipaka ikoreshwa cyane muri Afurika mu rujya n’uruza rw’abantu, ikaba inyurwaho n’abantu bari hagati ya 55,000 na 60,000 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO