Ubwo Komisiyo z’Uburenganzirwa bwa Muntu z’ibihugu biri mu Muryango ukoresha Icyongereza, Commonwealth, zasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iryo tangazo, Perezida w’iy’u Rwanda, Nirere Madeleine yashimangiye ko bigoye kubona Umunyarwandakazi ugishyingirwa atarageza imyaka bigizwemo uruhare n’uburezi kuri bose.

Yagize ati “Mu Rwanda kubera ingamba nyinshi zagiye zijyaho nka gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze zituma abana b’abakobwa biga bakagera ku myaka 18 biga. […] usanga iby’ishyingirwa ry’imburagihe bitakiri ikibazo.”

Yasobanuye ko amategeko y’igihugu agena ko iyo umugabo ashyingiranywe n’umukobwa utaruzuza imyaka 18 ahanwa bikomeye; ibintu byateye abagabo gutinya bagacika ku ngeso yo gushyingiranwa n’abana.

Yagize ati “Ubana n’umwana uri munsi y’imyaka 21 mu mategeko y’u Rwanda birahanirwa hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri harimo n’amande, byitwa nko kumufata ku ngufu ku buryo habaho n’inyongera; ni ukuvuga ngo kubera ko bihanwa ubikoze akaba aziko azajyanwa mu butabera byatumye bigabanuka.”

Nirere avuga ko ikibazo u Rwanda rusigaranya ari icy’abana baterwa inda. Mu bushakashatsi bakoze basanze hafi 35% by’abana bafite imyaka iri hagati ya 11 na 15 na 40 % by’abafite hagati y’imyaka 15 na 18 baterwa inda zitateguwe.

Iki kibazo kandi nacyo cyarahagurukiwe higishwa abantu basaga ibihumbi 30 barimo abana, ababyeyi, abarimu, abamotari n’abafite amaduka bakunda gushukisha abana ibicuruzwa.

Muri gahunda y’intego z’iterambere rirambye (SDGs), u Rwanda rwiyemeje gukemura ihohoterwa ry’abana no gushyingirwa kwabo imburagihe ku buryo muri 2030 bizaba byarahindutse amateka.

Ibindi bihugu biri muri Commonwealth biracyabangamiwe n’imico gakondo yemerera abagabo bakuze gushyingiranwa n’abana, u Rwanda nk’igihugu cyamaze gutera imbere kuri iyi ngingo, rugira inama ibyo bihugu kubicikaho.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu,  Nirere Madeleine, yemeza ko u Rwanda rwaciye ishyingirwa ry'abana
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, yemeza ko u Rwanda rwaciye ishyingirwa ry'abana
Ubwo Komisiyo z’Uburenganzirwa bwa Muntu mu bihugu  bya Commonwealth bisuzuma ikumirwa ryo gushyingira abana
Ubwo Komisiyo z’Uburenganzirwa bwa Muntu mu bihugu bya Commonwealth bisuzuma ikumirwa ryo gushyingira abana