Ibyo yabitangaje ubwo yari ahagarariye umuryango Imbuto Foundation mu gikorwa cy’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza Bloomberg Philanthropies mu Mujyi wa New York muri Leta Zumwe Ubumwe za Amerika.
Ni muri gahunda yo kumenyekanisha porogaramu “LibraryforAll” igamije guteza imbere umuco wo gusoma hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi Porogaramu “LibraryforAll” bishatse kuvuga “Isomero kuri bose” yatunganyijwe na Imbuto Foundation ifatanyije na Bloomberg.
Ange Kagame yavuze ko LibraryforAll izafasha mu kuzamura umuco wo gusoma mu Banyarwanda.
Yagize ati “ Ikoranabuhanga rijyana n’ubushake bw’igihugu mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda, no gukoresha neza ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho. Ku bufatanye bwa Imbuto na Bloomberg Philanthropies, Library for All ishobora guhindura bikomeye ubuzima bw’abana n’urubyiruko mu kubashishikariza umuco wo gusoma mu Rwanda.”
Avuga kuri bimwe mu byamuranze, Ange Kagame yagaragaje uruhare rwo gusoma mu myigire ye bihereye mu rugo.
Yagize ati “ Nkura, ababyeyi banjye, banyumvishije ko gusoma ari cyo cy’ibanze. Bashimangiye ko gusoma bitagomba kugarukira iwacu mu rugo, babigira icy’ibanze mu gihugu hose. Uburezi ni inkingi y’ahazaza h’igihugu cyacu.”
Agendeye ku kwiyongera ku ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga kuri buri mwana, Ange Kagame yagaragaje ko Libraryforall ari andi mahirwe ku kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.
Akomeza asobanura ko politiki ya One Laptop Per Child (OLPC) iri hose mu gihugu, ikaba ikomeje kwaguka igana ku yindi gahunda yiswe One I.D per Child igamije guha umunyeshuri ubushobozi bwo kugera ku masomo yifashishije ikoranabuhanga.
Ati “ Ibi bizafasha umwana kubona amasomo aho ari hose mu gihe icyari cyo cyose, binamworohereza kuzamura ubumenyi bwe.”
Porogaramu ya LibraryforAll iziyongera ku zindi gahunda z’ikoranabuhanga mu burezi bwo mu Rwanda hatangwa ibikoresho birimo amatelefone, mudasobwa na tablets byo kwifashisha muri gahunda yo kwiga hifashishijwe iyakure (e-learning) ku bigo.
Ange Kagame yasoje ashimangira inyungu z’ iyi gahunda, aho yavuze ko izafasha mu guteza imbere umuco wo gusoma, inashishikarize abana gukunda kwiga kuva mu buto kuko ubumenyi ari imbaraga.
Libraryforall izoroshya gahunda y’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu burezi haba mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ibigo bishishikajwe no gukwirakwiza iyo gahunda ku banyeshuri.
Binyuze mu bufatanye n’abakoranabushake ba Bloomberg, Imbuto Foundation na Minisiteri y’ uburezi. iyi gahunda igamije guteza imbere umuco wo gusoma no kugeza hose ibikoresho nkenerwa mu burezi mu Rwanda.
Hibandwa ku burezi, uyu mushinga uriyongera ku yindi y’Imbuto Foundation, irimo igikorwa cy’ umunsi wo gusoma cyatangijwe mu 2010, kigamije kuzamura ubumenyi mu barimu n’ababyeyi ku kamaro ko gusoma. Uyu mushinga harimo ubufatanye bw’ ibigo by’ itumanaho.



















TANGA IGITEKEREZO