Mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2013 byari agahomamunwa, aho habonetse abanyeshuri barenga 100 bo mu kigo kimwe bakoze uburiganya mu bizamini bya Leta bikabaviramo kubura amanota, umwaka ushize(2014) ubwo buriganya bwaragabanutse cyane.
Ubwo Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) byashyiraga ahagaragara amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amshuri yisumbuye, hagaragajwe ko abanyuranyije n’amabwiriza y’ibizamini bya Leta bavuye ku 1330 mu mwaka wa 2013, bakaba 93 mu mwaka ushize(2014).
Mu mibare igaragazwa na REB, akarere ka Gakenke kari kagize abanyeshuri bakoze uburiganya 508, (2013) mu 2014 kagaragayemo umwe gusa, Nyagatare yari ifite 322, nayo umwe, naho Kirehe yari ifite 304, igira 12.
Nubwo kutubahiriza amabwiriza y’ibizamini byagabanutse, hari uturere twagize imibare myinshi ugereranyije n’umwaka wa 2013. Aka Gisagara kavuye kuri 0 kagira 41, Karongi iva kuri 0 igira 23.
REB igaragaza ko igabanuka ry’uburiganya mu bizamini bya Leta, ryatewe n’ingamba zo kubuhashya zikaze zafashwe.
Ikigo cy’amashuri ya GS Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2012, hari abanyeshuri bafashwe bakopera, icyo gihe amanota yabo ntiyashyirwa ahagaragara, no muri 2013 nabwo hafatwa 139, amanota yabo ntiyasohoka.
Uretse icyo kigo n’abandi bafatiwe mu buriganya barahanwe, bitanga isomo ku ku bandi nk’uko REB ibyemeza.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibizami mu muri REB, Muvunyi Emmanuel, yavuze ko n’amanota y’abagaragaweho uburiganya mu 2014 atazasohoka.
Yagize ati “Barahanwe bakoze uburiganya nta manota bakwiye. …Ushaka kujurira ashobora kuza tukamwereka ibimenyetso.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yavuze ko n’umutekano wakajijwe mu gukumira ikoperwa ry’ibizamini bya Leta.
Yagize ati“Hahindutse uburyo ibizamini bicungirwa umutekano igihe byagejejwe aho bitangirwa...Umuyobozi w’iryo shuri si we ugira urufunguzo rw’ingufuri wenyine. Agira urufunguzo rw’ingufuri imwe, umwungirije akagira urw’indi.”
mathias @igihe.rw
























TANGA IGITEKEREZO