Kuri uyu wa 4 Kamena 2015, rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe rwasubukuye iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr.Leon Mugesera ku byaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Ubwo Iburanisha ryasubukurwaga, Alain Mukurarinda, umwe mu bahagarariye ubushinjacyaha yamenyesheje urukiko ko atashobora kuburana no gukurikirana imihango yose ibera mu iburanisha kuko yumva atameze neza, anamenyesha ko uwo basanzwe bafatanya hari indi mirimo yari afite kandi ifite akamaro, bityo asaba ko iburanisha risubikwa.
Mu kugira icyo avuga ku byo Ubushinjacyaha busabye, Mugesera (mu mvugo yuje amarangamutima) yahise agira ati “Tubabajwe no kuba murwaye…ahubwo ntimwari mukwiye no kuba mwaje aha, mwari kureba uwo mutuma…tubifurije kurwara ubukira.”
Nyuma yo kumva ibivuzwe n’impande zombi z’ababuranyi, anashingiye kandi ku kuba ari ubwa mbere urwo ruhande rubisabye, Umucamanza yanzuye ko iburanisha risubikwa, rikazasubukurwa kuwa 9 Kamena 2015, hakazakomeza kumvwa ibyo Mugesera avuga ku byavuzwe n’abatangabuhamya b’Ubushinajcyaha.
Iburanisha riheruka na ryo ryari ryasubitswe bitewe n’uburwayi bwa Me Rudakemwa Jean Felix wari unafite ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri yandikiwe na muganga, ariko ubu bwo yari yitabiriye iburanisha.



















TANGA IGITEKEREZO