Bumwe mu buryo buri gukoreshwa ni ‘Safe School for Girls’, gahunda ikorwa ku mashuri nyuma y’amasomo, itorezwamo cyane cyane abahungu uburyo bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.
Ni gahunda ishyirwa mu bikorwa n’ishyirahamwe ‘Young Women’s Association’ rifatanije n’umuryango CARE International n’Ishyirahamwe ry’Abajyanama mu bijyanye n’ihungabana, ARCT-Ruhuka. Ikorera mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyepfo.
Uyu mushinga wigisha abanyeshuri b’abahugu kurinda bashiki babo n’abagore muri rusange ihohotera rishingiye ku gitsina, abakobwa bikigishwa kwiteza imbere no kubyara abo bashoboye kurera.
Amasomo atangirwa muri ‘Safe School for Girls’ yibanda cyane mu kuzamura uburenganzira bw’abagore no gukumira ihohoterwa mbere y’uko riba. Atangwa no ku yandi mashuri 174 mu gihugu cyose.
Inkuru ya BBC ivuga ko igihe cyose mu masaha y’umugoroba abahungu n’abakobwa bakorera mu amatsinda, bakigira hamwe uko bateza imbere ubuzima bw’abakobwa n’abagore mu Rwanda, uko bagaragaza ababahohotera no kububaha.
Muri ayo matsinda, abahungu bigishwa ko ihohotera rikorerwa abakobwa n’abagore akenshi rikorwa n’abagabo ndetse n’uko barikumira.
Rini Mutijima w’imyaka 18 yavuze ko ayo masomo yatumye badashobora guhishira ihohotera.
Ati “Iyo tubonye uwahohoteye undi, turabivuga, tugakora uko dushoboye ababikoze bagashyikirizwa ubutabera…Ku bakobwa bahohotewe, turabahumuriza, tukabaha inama, tukabafasha gusubira mu buzima busanzwe.”
Ishirahamwe ‘Christian Action Research and Education’ n’andi adaharanira inyungu akurikirana uyu mushinga, yemeza ko rishobora gutanga amasomo yafasha gukumira ihohotera no kubaka ubushobozi mu bahungu n’abakobwa.
Mu Ruhango ngo hari irindi ryigisha amasomo ajya gusa n’aya ku mugoroba, aho abahungu bigishwa ku kwezi k’uburumbuke, indi minsi uko bakwirinda guhohotera abakobwa bifashishije amafaranga.
Nyuma ngo bahurira hamwe bungurana ibitekerezo by’uko bakumira ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.
Umunyeshuri witwa Patience Manzi yagize ati “twiga ibyo kugira ngo tumenye amateka, akadufasha kwirinda ngo ntihagire abazakubita abagore babo.”
Kuva 2015 kwigisha aya masomo bitangiye, abakobwa basaga 47000 n’abahungu 19000 nibo bayakurikira.



















TANGA IGITEKEREZO