Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza muri Sena, yasuzumye imyanzuro ikubiye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge by’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa by’uwa 2017-2018.
Umwe muri iyo myanzuro wakuruye impaka mu basenateri, wavugaga ku kongera imbaraga muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abagororwa bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa kunoza imyitwarire yabo nyuma yo gufungurwa no gutegura imiryango basanze hanze irimo abo bahemukiye, iyabo n’umuryango Nyarwanda kugira ngo bazabakire kandi babafashe kwibonamo.
Senateri Mukankusi Perrine yagize ati “Hari igice cyawo gisoza ubona ko gituma uburemere wari ufite bugabanuka. Aho warebaga ibice byombi by’abafunguwe bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagize ibikomere kubera bakorewe ubugome n’abahamwe n’icyo cyaha. Numva ako gace kavaho aho kavuga ngo ‘Kugira ngo bazabakire kandi babafashe kwibona muri sosiyete’ biratuma ibindi bikorwa bindi biteganywa ku mpande zombi wagira ngo uragaruka ushyira uburemere kuri ako ka nyuma.”
Senateri Dr Sezibera Richard yavuze ko atekereza ko gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe nta yihari kuko hari igihe cyaganiriweho bamwe bifuza ko abagororwa bashyirirwaho ingando zihariye mbere yo gusubizwa mu miryango.
Yavuze ko abifuzaga gushyiraho gahunda ku midugudu no mu mirenge basanze bitakunda kubera impamvu zirimo no kuba byagorana gutandukanya abarangije igihano ngo bahabwe ingando zihariye, kuba abo mu miryango yabo bavuga ko nta kibazo bafite, ahubwo abavuga ko bagifite ari abacitse ku icumu.
Yakomeje agira ati “Gukemura icyo kibazo rero ntabwo nibwira ko niba ariho kiri, ari ukubasubiza mu buzima busanzwe. Kereka niba hari ikindi kibazo dushaka gukemura ntabona neza. Uyu mwanzuro numva wateza ibibazo gusa aho twawushyikiriza hose. Numva udasobanutse ku buryo abantu bagira icyo bawukoraho.”
Senateri Niyongana Gallican yavuze ko gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda n’izindi bikwiye gushyirwamo imbaraga mu bagororwa aho bafungiye n’abafunguwe ku buryo barangiza igihano byarakemutse.
Senateri Musabeyezu Narcisse we yasabye ko niba iyo gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe idahari ahubwo ikwiye kujyaho.
Yagize ati “Uriya mwanzuro nawuha Guverinoma kandi ndabona ari ngombwa kuko iyo urebye Abanyarwanda barenga 71% aribo bakira abafunguwe….ni ukuvuga ko hari ikibazo ku mpande zombi. Aho bagiye, nabo ubwabo. Niba nta gahunda ihari, mureke dusabe bashyireho ihamye yo kubasubiza mu buzima busanzwe.”
Senateri Bizimana Evariste we yavuze ko udakwiriye gusabwa kuko barekurwa barangije igihano neza kandi bakwiriye kurekurwa, ngo kereka niba ari abakigororwa.
Yagize ati “None se baratubwira gushyira imbaraga muri iyo gahunda dute? Ni abahoze muri gereza nubwo bakoze Jenoside ariko igihano cyabo cyarangiye. Turibwira ko urwego rushinzwe abagororwa rwakoze akazi karwo. Niba basubiyeyo, nibagende bagororwe nk’abandi [..] ndumva wavamo, Komisiyo yawutsimbararaho ikawusubirana ikadushakira amakuru agaragara.”
Nyuma y’ibitekerezo byatanzwe kuri uyu mushinga bamwe bifuza ko wakorerwa ubugororangingo, abandi bagaragaza ko wakurwaho, abandi ko wahabwa Guverinoma cyangwa Komisiyo.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza, Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène, yabasobanuriye ko umwanzuro wafashwe hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe mu 2015, ku isubizwa mu buzima busanzwe ry’abakoze Jenoside bafunguwe ridasobanura abatashye gusa ahubwo ari ukubafasha kongera kwisanga mu muryango.
Bwerekanye ko abafitanye isano n’abafunguwe babona ko abahoze bafungiye icyaha cya Jenoside basubiye mu buzima busanzwe ku kigero cya 71.4%, abaturanyi babo bakemera ko bari ku cya 57,2%, na ho abacitse ku icumu kuri 43,5%.
Yakomeje agira ati “Ubu se koko nta kibazo gihari. Twe nka komisiyo tubona gihari [..] duhereye kuri aya makuru, sinibaza andi twajya gushaka. Aratwereka ko hari ikibazo cy’uko bisanga mu muryango kandi tubona bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Komisiyo yasoje imirimo yayo hemejwe ko uwo mwanzuro ukorerwa ubugororangingo ukanashyikirizwa Guverinoma.



















TANGA IGITEKEREZO