00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwo gutwara abagororwa bambaye amapingu ntibwakurwaho n’impanuka - RCS

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri na Sam Kwizera

Kuya 9 July 2015 saa 09:21
Yasuwe :

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS ruravuga ko impanuka yahitanye abagororwa barindwi mu Karere ka Karongi itatuma amategeko asanzwe akurikizwa mu gutwara imfungwa yicwa, ngo babatware batambaye amapingu, cyane ko ntaho bihuriye n’icyaba cyateye impanuka yahitanye barindwi mu Karere ka Karongi.

CGP Paul Rwarakabije yatangaje ko uru rwego ayoboye n’abanyarwanda bagize ibyago bikomeye ubwo rwapfushaga abantu barindwi bahiye bagakongokera mu mpanuka y’imodoka yari ibatwaye Karere ka Karongi,abandi batanu bagakomereka harimo n’abacungagereza batatu, ariko ngo uburyo bari batwawemo nta ruhare bwagize mu rupfu rwabo.

Ubwo yasubizaga niba uko aba bagororwa bari batwawe bitakongera ubukana bw’impanuka ubwabyo,CGP Rwarakabije yavuze ko ntaho bihuriye.

Yagize ati:”Sinzi niba twabitindaho kuko iki cyonyine ntabwo cyakuraho uko abagororwa basanzwe batwarwa, ubundi igihe abagororwa bagenda mu mihanda icyo gihe biba bimeze nka ‘danger publique’ (ikibazo rusange).”

Yongeyeho ati “Iyo danger publique rero ukuntu igomba kuba limite (gucungwa) rimwe na rimwe, icya mbere ni ukugira ngo abo bantu babe bari mu mapingu. Abantu ntushobora kubatwara gutya nk’uko utwara abagenzi bandi ibyo byo ni amategeko asanzweho ntabwo twagirango ni cyo cyonyine turaheraho kugira ngo ibyabaye ni cyo cyabiteye”.

Abayobozi bakuru ba RCS

Akomeza ariko avuga ko ku basangira ipingu rimwe ari babiri byo byasuzumwa niba buri wese atakwambikwa irye, ariko avuga ko biterwa n’ibyo umuntu akurikiranyweho kuko uko ibyaha bigenda biremera ari ko umutekano we ukazwa.

Ati:” Imfungwa cyangwa abagororwa ibyiciro byabo biratandukanye, iyo ababarinze ari benshi ibyo baregwa biba birenze urugero, abafite ipingu rimwe ari babiri icyaha baba baregwa kiba cyoroheje, iyo umuntu ahuye n’ikibazo nka kiriya birumvikana ko mu bikurikiraho hari ibihinduka,iki ntikireba RCS gusa kirareba n’igihugu cyose ku buryo n’ingamba zagombaga kuzaza kera zikaba zakurikira vuba”.

Iyi mpanuka yaguyemo abagororwa barindwi abandi batanu barakomereka, ikaba yanakomerekeje abacungagereza bari babarinze.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bamaze kugezwa iKigali n’indege ya gisirikare, bakaba bitabwaho abandi batakomeretse bikabije bari mu bitaro by’Akarere ka Karongi.

Uru rwego rwavuze ko rwifatanije n’imiryango yabuze abayo muri iyi mpanuka kandi ko bazafatanya kureba ibyo yafashwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya ku bufatanye na polisi n’ibigo by’ubwishingizi.

RCS irashimira inzego z’igihugu zirimo ingabo z’u Rwanda zahise zijya kuzana indembe n’indege ubu zikaba zazigejeje i Kigali mu gihe abandi bakurikiranirwa mu bitaro bya Karongi.

Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba abari aho yabereye batangaje ko ubwo iyo modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu (iyari itwaye abagororwa) yari igeze mu Murenge wa Bwishyura yagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Karongi yerekeza i Kigali, igahita igwa mu muferege abagororwa bari bayirimo bakayihira munsi bagakongoka.

Imodoka abo bagororwa bahiriyemo
Coaster byagonganye na yo yangiritse byoroheje
Daihatsu yari itwaye abagororwa yaguye mu mukingo ibubarara hejuru bahira munsi yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages