Ibi babisabye ubwo bari bitabiriye igikorwa cyo gukingira abanyeshuri, abayobozi n’abarimu bo muri Kaminuza ya Mount Kenya kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, aho buzuzaga ibyangombwa by’abaje kwikingiza.
Abahanzi bitabiriye iki gikorwa barimo Patient Bizimana, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Mani Martin, basabye ko muri bihe by’iminsi mikuru u Rwanda rugiye kwinjiramo, Abanyarwanda bakomeza guha agaciro ingamba zo kwirinda Covid-19.
Patient Bizimana yagize ati “Ndakangurira abantu gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19, abitabira ibitaramo byacu bakaza bikingije inkingo zose kuko nk’icyo twitegura cyateguwe na EAP (East African Promoters) cyo kwishimira Noheli turasaba abantu kuzaza bikingije mu buryo bwuzuye.”
Mani Martin ati “Njyewe nk’urubyiruko kandi nk’umuhanzi ndasaba abantu bose kwitabira gufata izi nkingo kuko turabakeneye. Dukeneye kongera kubataramira dukeneye kongera guhura na bo ntacyo twishisha, dukeneye kubona Abanyarwanda bari hamwe bishimye.”
Jules Sentore na we yunze mu ryabo asaba ko mu bihe byo kwishimira irangira ry’umwaka abantu badakwiye kudohoka.
Yakomeje ati “Muri ibi bihe by’iminsi mikuru ndasaba abantu ngo ntibatwarwe n’ibyishimo ngo badohoke, bakomeze kwirinda kuko icyorezo kirahari kiragendagenda mu gihugu, igikenewe nta kindi ni ugukurikiza ingamba zose zisabwa.”
Umwe mu banyeshuri bari baje gufata urukingo rwa kabiri, Uwayo Sophie Herondine, yavuze ko kuba aba bahanzi baje kubashishikariza gufata urukingo ari urugero rwiza babonye.
Yakomeje ati “Nanjye ndashishikariza abanyeshuri bagenzi banjye kuza gufata urukingo kuko nk’ubu hano Mount Kenya nta munyeshuri wemerewe kwinjira atarakingiwe, rero aho kugira ngo uhagarike amasomo wakwikingiza kuko urukingo ni ubuzima.”
Mu bice byose by’iri shuri ingamba zo kwirinda Covid-19 zarakajijwe ndetse mbere yo kwinjira mu kigo umuntu akaraba umuti wica udukoko ariko yajya kwinjira mu gice cyubatsemo amashuri agaterwa umuti umubiri wose.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Dr. Prog Edwin Odhuno, yavuze ko ikirenze kuri ibyo ari uko abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bose bamaze gufata nibura urukingo rwa mbere rwa Covid-19, ndetse ko ingamba zo kwirinda zigikomeje.
Ati “Abantu bamwe bashobora gutekereza ko ari imikino ariko hari abanyeshuri bamwe babonye ko atari imikino kuko hari abarwaye, rero tugomba gukomeza kubungabunga ubuzima bwacu kuko ntabwo tuzi ngo iki cyorezo kizageza ryari ariko ndatekereza ko turi mu nzira nziza zo kugihashya.”
Kugeza ubu abarenga miliyoni esheshatu mu Rwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19, mu gihe abarenga miliyoni 3.5 bahawe inkingo zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!