Mu nama yahuje abashakashatsi n’abafata ibyemezo kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ubukorwa mu Rwanda butatanga ibisubizo birambye ku bibazo by’ubuvuzi, mu gihe izi nzego zidashyize hamwe.
Iyi nama yari igamije gushaka uko ibiva mu bushakashatsi byagira uruhare mu iterambere ry’ubuvuzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ubusanzwe urwego rw’ubuzima mu Rwanda rugendera ku bushakashatsi bukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).
Yongeyeho ko hari n’ubundi bushakashatsi butazwi bukwiye kwifashishwa kugira ngo urwego rw’ubuzima rutere imbere kuko bumwe bwubakira ku bundi.
Ati “Ariko hari ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri barangiza kwiga, ubukorwa n’abantu bari mu mavuriro nabwo dushaka ko turushaho kubumenya tukabwifashisha kugira ngo tubishyire mu bikorwa kuko bishobora kuzuzanya.”
Bumwe mu bushakashatsi butazwi cyangwa budahabwa agaciro kandi bushobora kugira uruhare mu buvuzi burimo; ubukorwa n’abanyeshuri bitegura kurangiza kwiga n’abarimu, ubukorwa n’amavuriro atandukanye n’ubundi.
Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri RBC, Musanabaganwa Clarisse, yavuze ko iyo hafashwe ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi bigira uruhare mu gusubiza ibibazo by’abaturage mu nkingi zose.
Mu Rwanda hagiye hakorwa ubushakashatsi butandukanye bishingirwaho mu ifatwa ry’ibyemezo n’ingamba by’igihugu.
Urugero ni ubw’igenzura ku baturage n’imibereho yabo (DHS) bugaragaza ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, icyizere cyo kubaho, umubare w’abana umunyarwanda ashobora kubyara n’ibindi.
Ibarura ku baturage n’ibindi bishingirwaho harebwa uko ubuzima bw’abaturage buhagaze n’uko bwarushaho kunozwa.
RBC ivuga kandi ko buri myaka ibiri mu Rwanda hakorwa ubushakashatsi bugamije kureba ubushobozi bw’imiti ikoreshwa mu kurwanya malaria no kumenya niba umuti runaka ushobora gukomeza kwifashishwa.
Umuyobozi wa RBC, Jeanine Condo, yavuze ko hari gahunda nyinshi ziteganywa zigamije zirimo; guha inzitiramubi abanyarwanda ariko zigomba gukorwa zishingiwe ku bushakashatsi n’inyigo zakozwe n’impande zitandukanye zirimo n’iz’abanyeshuri n’abarimu.



















TANGA IGITEKEREZO