00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bw’ikigo cyo gukemura amakimbirane buhera mu nzu z’amasomero

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 June 2015 saa 09:23
Yasuwe :

Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo yo gukemura amakimbirane CCM, kiratangaza ko kudakorana n’abafata ibyemezo bituma kugeza ubu ubushakashatsi bwabo bwaraheze mu nzu z’amasomero aho gutanga igisubizo ku makimbirane ari mu karere k’ibiyaga bigari.

Kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena ni bwo hatangijwe inama y’iminsi ibiri ihuje abarimu n’abashakashatsi ba kaminuza y’u Rwanda biganjemo aba Koleji ya Huye (CASS) abashakashatsi ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, imiryango mpuzamahanga na sosiyete sivile.

Umwe mu bashakashatsi ba Kaminuza y’u Rwanda Dr. Shyaka Mugabe yavuze ko uyu ari umwanya wo guhura nk’abashakashatsi kugirango bungurane ubumenyi ari na ko banareba aho bagomba gukora ubundi bushakashatsi bukenewe kugirango haboneke amakuru ashobora kwifashishwa n’inzego zishyiraho ingamba.

Uyu mushakashatsi atangaza ko ibiganiro bizakorwa muri iyi nama bitazatanga raporo yafatwa nk’umuti w’ibibazo ahubwo bizabafasha kuvumbura no kumenya aho bagikeneye ubushakashatsi, nubwo binubira gukomeza gukora ubushakashatsi bwo kubika mu nzu z’amasomero.

Yagize ati “Turasaba abafata ibyemezo mu bihugu no ku rwego rw’akarere, gukomeza gukorana no kumva inama z’abashakashatsi, bityo ntidukomeze gukora ubushakashatsi bwo kubika gusa mu mazu y’isomero.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Usta Kaitesi, yavuze ko nk’abashakashatsi iyi nama ari umwanya wo kwirinda kuba ntibindeba mu bibazo by’amakimbirane ari mu karere.

Yagarutse ku mpamvu abona ko ziza imbere mu zituma ibyakozwe n’abashakashatsi bo mu karere bidahabwa agaciro nk’iby’abanyamahanga.

Yagize ati “Abashakashatsi bo muri aka karere akenshi barererwa ahandi, ugasanga bafashe umurongo w’ibiganiro by’ababareze, bakavuga ibitekerezo by’abandi kuruta ibyabo. Ikindi ubushakashatsi burahenda kandi nta mafaranga bagira yo kwandika ubushakashatsi bufite ireme.”

Yasabye ko hakubakwa ubushobozi bw’ubushakashatsi bugahabwa amafaranga, bityo ubumenyi n’inkuru zireba Abanyafurika bakaba ari bo bazivugira.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages