Byagaragajwe kuri uyu wa Mbere ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa kuri gahunda zitandukanye bukagaragaza ‘Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise’.

Hagaragajwe ko ibibazo bitatu bibangamiye abaturage kurusha ibindi ari inda z’imburagihe ziterwa abangavu, ikoreshwa rw’ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu miryango.

Ubwo RGB yamurikiraga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ibikubiye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe mu 2018, yababwiye ko bushingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage.

Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Félicien, yavuze ko bakimara kubona ibyo bipimo batunguwe.

Ati “Twatunguwe no kubona ikiza ku isonga mu byugarije umuryango nyarwanda ari abangavu baterwa inda. Ni cyo kibazo cyaje ku isonga abanyarwanda bahamije ko ari cyo cyugarije umuryango.”

Mu turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo abaturage babajijwe bagaragaje ku kigero cyiri hejuru ya 83% ko ikibazo cy’inda z’imburagihe ziterwa abangavu kibabangamiye.

Tumwe mu turere cyagarajwemo cyane turimo Ruhango ku kigero cya 90.5%; Nyaruguru 90.3%; Nyanza 89.9%; Nyamagabe 89.3%; Muhanga 88.4% na Gisagara 87.6%.

Naho ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango cyagaragajwe cyane muri Ruhango ku kigero cya 70.4%; Nyaruguru 69.1%; Gisagara 67.5%, Nyanza 63.7%; Muhanga 62.8% na Nyamagabe 60.1%.

Ku kibazo cy’ibiyobyabwenge imibare yerekana ko mu turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo ibipimo biri hagati 18.1% na 42.2%.

Umuyobozi w'agateganyo wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yavuze ko usibye ibyo bibazo bigomba kwitabwaho by’umwihariko , Intara y’amajyepfo ikiri inyuma mu gahunda nyinshi.

Ati “Ahantu henshi bari munsi y’impuzandengo y’igihugu; nko mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, mu bikorwa by’ubutaka ndetse no guha umuturage uruhare mu bimukorerwa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko ubushakashatsi bwa RGB bwaberetse aho bagiye gushyira ingufu bityo asaba bao bakorana kubikosora.

Ati “Dufatanye twese mu miyoborere , mu mikorere ituma tugera ku muturage. Ni cyo duhuriyeho twese kandi nidufatanya tuzabigeraho.”

CG Gasana yavuze ko hari gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare nyawo w’abangavu batewe inda z’imburagihe.

Abatanze ibitekerezo barimo abikorera n’abihayimana bagaragaje ko haramutse habaye ubufatanye busesuye ibyo bibazo byugarije abaturage byakemuka.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'ab'uturere twose tw'Intara y'Amajyepfo
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'ab'uturere twose tw'Intara y'Amajyepfo
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko atanga igitekerezo muri iyi nama
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko atanga igitekerezo muri iyi nama
Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Rukamba Filipo, atanga igitekerezo
Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Rukamba Filipo, atanga igitekerezo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko ubushakashatsi bwa RGB bwaberetse aho bagiye gushyira ingufu
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko ubushakashatsi bwa RGB bwaberetse aho bagiye gushyira ingufu
Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza yavuze ko abaturage bababwiye ibintu bitatu bibabangamiye
Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza yavuze ko abaturage bababwiye ibintu bitatu bibabangamiye
Umuyobozi w'agateganyo wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko Intara y'Amajyepfo ikiri inyuma muri gahunda nyinshi
Umuyobozi w'agateganyo wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko Intara y'Amajyepfo ikiri inyuma muri gahunda nyinshi

[email protected]