Ni ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu 13 Ukuboza, bukaba bwarakozwe hasesengurwa inyandiko z’Uturere na Minisiteri zerekana uburyo ingengo y’imari ya buri mwaka ifasha mu gukemura ibibazo bibangamiye uburinganire (Gender Budget Statement, GBS).
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RCSP, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko hakiri icyuho mu bushobozi bwo gusesengura uburyo ingengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa bikuraho ubusumbane.
Ati “Mu bigaragara ni uko hakwiye gushyirwa imbaraga cyane mu buryo hasesengurwa ibibazo by’uburinganire n’uburyo noneho ingengo y’imari ishobora gukemura bya bibazo”.
Kimwe mu bibazo ubu bushakashatsi bwagarutseho bwerekana uburyo hari ibisubizo bifatwa ariko muri make bitari bukemure ibibazo by’ubyubusumbane bihari.
Urugero ni aho basanze muri Minisiteri y’Uburezi yarateganyaga kubaka Laboratwari mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’umubare muto w’abana b’abakobwa biga siyansi muri Kaminuza, ibintu ubu bushakashatsi buvuga ko atari cyo gisubizo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere umushinga Trócaire usanzwe ukoreramo turimo Gakenke, Rulindo, Nyamagabe na Nyanza ndetse no muri Minisiteri zikoresha ingengo y’imari nini zirimo; Minecofin, Minagri, Minijust, Minicom na Mineduc.
Umuyobozi ushinzwe kwegereza inzego z’ibanze ubushobozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Iyakaremye Zachée, yavuze ko umwe mu miti y’iki ari uko abo bireba bagiye guhugurwa ku mikoreshereze y’ingengo y’imari mu gukemura ibibazo bibangamiye uburinganire (GBS).
Yagize ati “Ikigiye gukorwa ni ubukangurambaga kugira ngo abakozi ba Leta n’abaturage ubwabo ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta babashe kumva GBS icyo ari cyo, abakozi ba leta by’umwihariko bo bayikora umunsi ku munsi bagahabwa amahugurwa mu gusesengura ibibazo biri mu nzego zitandukanye na gahunda zitandukanye bakora noneho rero no kugena ibikorwa bibasha gukemura bya bibazo”.
Ingengo y’imari n’igenabikorwa bifasha gukemura ibibazo by’ubusumbane, ni ibyerekana uburyo inyungu izava mu bikorwa by’ingengo y’imari bizagira inyungu kimwe ku bagabo no ku bagore.
Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta (RCSP) buvuga ko nubwo ubu atari ubushakashatsi bwakorewe mu turere twose n’ibigo bya Leta, ariko bwakwifashishwa n’inzego zitandukanye nazo zisuzuma uburyo zikoresha ingengo y’imari niba ibikorwa bizayivamo bizagira inyungu imwe ku bagabo n’abagore no ku bakobwa n’abahungu.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO