Ubu bushakashatsi Transparency International Rwanda yakoreye ku banyeshuri 175 ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, bwagaragaje ko umubare munini w’abanyeshuri bavuze ko baba bakeneye cyane ubumenyingiro kuruta ubumenyi bahabwa mu magambo, nk’uko byatangajwe na Caesar Handa wamuritse ubwo bushakashatsi.
Ibi kandi bihuza n’ibya Jyamubandi Déo, umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri waganiriye na IGIHE.
Yagize “Urebye ibikoresho dukoresha ntabwo bihagije. Usanga nk’itsinda ry’abantu 10 bajyanye camera ( Igikoresho gifata amafoto n’amashusho) imwe na recorder (Igikoresho gifata amajwi) imwe, ku buryo hari abava aho bagiye badasobanukiwe n’imikorere y’ibyo bikoresho.”
Abo banyeshuri bavuze ko biga byinshi mu magambo nyamara bakenera cyane kugira ubumenyingiro ngo babashe kwisanga vuba mu mirimo y’ibitangazamakuru bajya gukorera.
Mu nama yahuje Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho n’Ikigo cy’Itangazamakuru cyo muri Sweden, FOJO, barebera hamwe uko bubaka ubushobozi bw’iri shuri kuri uyu wa 28 Mutarama, Joseph Njuguna ukuriye Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yavuze ko hagiye gutegurwa integanyanyigisho nshya igendanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu gihugu no mu karere.
Yagize ati "Turi kumwe n’abantu barambye mu itangazamakuru haba mu gihugu no mu karere, twizeye ko tuza gufata ibitekerezo byabo, noneho mu gihe dutegura integanyanyigisho nshya tuzashyiremo ibikenewe muri uyu mwuga.”
Yakomeje avuga badakeneye gukora integanyanyigisho bitekerereje, ahubwo ko bashaka gutegura bakanigisha ibijyanye n’ibikenewe.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phil Cotton yasabye abigisha muri Kaminuza gutegura integanyanyigisho bashyira ingufu ku guteza imbere ubushobozi umunyeshuri urangije Kaminuza mu ngeri zitandukanye akeneye, aho kureba ko yarangije porogaramu yose yateguwe ariko atarayihawe neza.
Cotton yavuze ko abo banyeshuri bigishwa baba bagomba guhabwa ubumenyi buhagije, kuko bashobora gukorera imbere mu gihugu cyangwa bakabona imirimo no mu bihugu byo hanze.
Imikoranire ya Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Itangazamakuru cyo muri Suède, FOJO, izamara imyaka ine, ifite intego yo kubaka ubushobozi mu bumenyi bw’abanyeshuri n’abarimu. Muri ubu buryo bushya, hazabaho gukorana n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda no hanze yarwo hagamijwe kongera ubumenyi bw’abanyeshuri.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko integanyanyigisho nshya igiye gutegurwa, izatangira gukoreshwa mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017.



















TANGA IGITEKEREZO