Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa 28 Gicurasi 2019, bwakorewe ku bana 39 barimo abakobwa 20 n’abahungu 19 bari hagati y’imyaka 13 na 24.
Abana bakoreweho ubushakashatsi barererwa mu bigo 12. Habajijwe n’ababarera ku bijyanye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose baba bakorerwa mu bigo, mu rugo no mu miryango.
Ibyabuvuyemo byerekana ko akenshi abana bafite ubumuga batarikorerwa mu bigo bibitaho ahubwo barikorerwa n’ababyeyi babo, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi bari mu ngo no mu miryango.
Abana b’abahungu ntawigeze agaragaza ko yakorewe cyangwa yageragejwe gukorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina mu gihe abakobwa umunani muri 20, bangana na 40% barikorowe cyangwa bikageragezwa barimo umwe wafashwe ku ngufu.
Bugaragaza ko 10% by’abari mu kigero cy’imyaka 18-24 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina mbere y’uko bagira imyaka 24 naho 12% bafite imyaka 13-17 barikorewe mbere y’ukwezi ubushakashatsi bwakozwemo.
Ku ihohotera ryo guhozwa ku nkeke cyangwa irishingiye ku marangamutima nko gutukwa, ubushakashatsi bwerekanye ko abahungu aribo barikorerwa ku kigero cyo hejuru kuko muri bakoreweho ubushakashatsi, 57,8% bangana na 11 barikorewe mu gihe abakobwa ari 10 muri 20 bangana na 50%.
Bwagaragazaga ko abakobwa 12% n’abahungu 17% bari mu kigero cy’imyaka 18-24 bakorewe iryo hohoterwa mbere y’uko bagira imyaka 18.
Ku ihohotera ribabaza umubiri (gukubita no gukomeretsa), ubushakashatsi bwerekanye ko abahungu aribo barikorewe cyane kuko ari 15% bangana na batatu muri 19, mu gihe abakobwa ari 10%, bangana na babiri muri 20.
Bugaragaza ko abakobwa 26% n’abahungu 42% bari mu kigero cy’imyaka 13-17 barikorewe [iribabaza umubiri] igihe kirekire.
Ikibabaje ubu bushakashatsi bwerekanye ni uko abana bafite ubumuga bakorerwa ihohotera niyo batinyutse kubivuga, babibwira ababyeyi babo cyangwa ababarera babihishira ntibigere ku nzego z’ubuyobozi.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, akaba ari nawe watangaje ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yasabye ababyeyi kumenya no kumva ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi.
Ati “Umwana ufite ubumuga ni umwana nk’abandi, ashoboye gukunda, kwiga akamenya no kuba yatanga inkunga muri gahunda zo guteza imbere umuryango n’igihugu uretse ko we aba akeneye ubundi bufasha bwihariye bitewe n’uburyo yavuze ameze.”
Ubushakashatsi bwakorewe ku bana bari muri iki cyiciro badafite ubumuga umwaka ushize, ihohoterwa rishingiye ku kubabaza umubiri (gukubita no gukomeretsa) riza ku isonga, rigakurikirwa n’irishingiye ku gitsina, hagaheruka irishingiye ku marangamutima nko gutukwa.
Bwerekanye ko 59,5% by’abahungu bakorewe ihohoterwa ryo gukubitwa no gukomeretswa, abakobwa bo ni 37,2%.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abakobwa ni 23,9% naho abahungu ni 9,6% ; irishingiye ku marangamutima, abahungu (17,3%) naho abakobwa ni 11,8%.
Ibarura riheruka gukorwa mu 2012 ryerekanye ko mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga ibihumbi 446 barimo abana bari hagati y’imyaka 15-18 barenga ibihumbi 89. Imibare ibigo bifasha abafite ubumuga byatangaje mu 2016 igaragaza ko byari bifite abana 4390.
Amafoto: André Rugema/RBC



















TANGA IGITEKEREZO