Ubwo bushakashatsi UNILAK yakorewe mu makoperative y’abahinzi b’umuceri mu Ntara y’Iburasirazuba, ku nkunga y’Ikigo cy’Iterambere mpuzamahanga cy’Abanyamerika (USAID), bwagaragaje ko abagore bayarimo bari ku mpuzandengo ya 28.1%; urubyiruko (9.4%) naho abagabo bakiharira 62.5%.
Ayo makoperative yakorewemo ubushakashatsi yagaragaje ko kuba urubyiruko rutagira ubutaka rwigengaho cyangwa ngo rubugireho ijambo, bituma rutitabira kwifatanya na bakuru babo mu bikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri.
Visi Perezida w’Impuzamushyirahamwe y’Abahinzi b’Umuceri mu Rwanda, Musabye Jean Claude, yatangarije IGIHE ko hari n’ikindi kibazo cy’abagore bakitinya mu gufata inshingano zo kuyobora amakoperative.
Ubushakashatsi bwanerekanye ko n’abagore bake bagerageza kuyajyamo bagitinya kujya mu buyobozi, abo bake nabo usanga abiganjemo badafite abagabo.
Mu imurikwa ry’ubwo bushakashatsi i Kigali ku wa 22 Gisurasi, hitabiriye umugore umwe uri mu bayobozi b’amakoperative icyenda yakorewemo ubushakashatsi.
Yagize ati “Urubyiruko ntabwo rwagize amahirwe yo kubona imigabane mu ishingwa ry’amakoperative amwe n’amwe, ni nazo mpungenge dufite, cyeretse iyo rugize uwo rubera umuzungura nibwo rubona uko rwinjira mu makoperative, hagize nk’uwitaba Imana.”
Yanagaragaje ko hari n’abayobozi b’amakoperative badaha umwanya urubyiruko rwize amashuri, bavuga ko mu gihe abo bize baramutse binjiye mu makoperative yabo bayasahura. Ibi bigashoboka kuko kuyobora koperative bidasaba kuba yarize amashuri menshi, apfa kumenya gusoma no kwandika gusa.
Yakomeje avuga ko hakozwe ubukangurambaga bushishikariza abo bakuze gukingurira amarembo urubyiruko, ntibakomeze kurubonamo isura mbi.
Uyu muyobozi kandi yijeje ko hari amategeko yahindutse yabangamiraga urubyiruko rushaka kujya mu makoperative, aho byasabaga ko umubyeyi w’umwe yitaba Imana akabona kuzungura, ariko kuri ubu ngo byarorohejwe, ku buryo uwujuje ibisabwa nubwo bigoye ahabwa umwanya.
Icy’uko hari abantu bikubiye uturima duhingwamo umuceri abandi bagaheba, abiganjemo urubyiruko n’abategarugori bakaburiramo, Leta ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amakoperative (RCA) hemejwe amabwiriza mashya y’isaranganya-butaka ku bahinzi b’umuceri, mu rwego rwo guha amahirwe angana abakuru n’abakiri bato, ndetse n’abategarurori, gusa ngo urugendo rwo kubinoza ruracyari rurerure.
Umuyobozi mukuru wungirije wa UNILAK ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Dr Rutamu Augustine, yatangarije IGIHE ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga, butinyura urubyiruko imirimo irimo n’iy’ubuhinzi, kandi abakuze bari mu makoperative bagatinyuka gukorana n’urubyiruko aho kurubonamo ubusongarere n’ubusambo, ahubwo bakamenya ko ari intiti n’imbaraga zifite byinshi zahindura mu gufasha iterambere.
Yagize ati ”Bikwiye kumvikana neza ko urubyiruko nirwinjira mu makoperative ruzabafasha kongerera agaciro amakoperative rukora imirimo neza, aho kumva ko ruzazambya ibintu.”
Dr. Rutamu yanatanze inama kuri Leta, asaba ko kakwiye kongerwa ubuso bw’ibishanga bihingwa, ibimaze gutunganywa bigahabwa urubyiruko ku ikubitiro, aho guhora ruteze amaso gusa ku byashowemo imari n’ababyeyi babo.
Hanatanzwe icyifuzo ko ubushakashatsi nk’ubu bukwiye no gukorerwa mu yandi ma koperative, harebwa icyiciro ku kindi uburyo abagore n’urubyiruko barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, cyane ko bari no mu bagize umubare munini w’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO