00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje uruhuri rw’ibibazo mu bukwe bwa Kinyarwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 June 2017 saa 01:15
Yasuwe :

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yagaragaje ko ubukwe nyarwanda burimo ibibazo byinshi haba mu mitegurire yabwo, uburyo bushyirwa mu bikorwa bikanagira ingaruka mu mibanire y’abashyingiranywe.

Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bukinozwa, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco yakoze nyuma y’aho bigaragajwe n’abanyarwanda mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2014, aho urubyiruko rwinubiraga ko rubangamiwe n’ikiguzi cy’inkwano kiri hejuru.

Bwakorewe ku bantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bo mu Mirenge 55 yo hirya no hino mu gihugu, iyo mu cyaro no mijyi. Ababajijwe bari mu byiciro by’urubyiruko rutarashaka, urwashatse n’abasheshakanguhe.

Mu byagaragajwe nk’ibibazo by’ingutu harimo kuba mu myiteguro y’ubukwe ababyeyi basigaye bahezwa ntibayigiremo uruhare biturutse ku macakubiri akiranga bamwe yaba ashingiye ku madini, uturere cyangwa ku moko no kuba bamwe mu rubyiruko rwabaye mu mijyi iyo bagiye gukora ubukwe banena ababyeyi bakagira n’isoni zo kuberekana, ibituma bakoresha ababyeyi b’abakodeshanyo.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko inama z’ubukwe na zo zibazwaho kuko zitegurwa hagamijwe gushaka amafaranga hakaba hari abamara kuyabona ubukwe bakabureka.

Ikindi cyagarutsweho ni ikijyanye no gusesagura umutungo aho abategura ubukwe batumira abantu batagira umubare, bisaba kubatangaho ibya Mirenge mu kubagaburira hakaba n’ibindi bisabwa ngo ubukwe butahe birimo gukodesha no gutaka aho bubera, gukodesha amatorero asusurutsa ibirori byose bitwara akayabo.

Ahanini ngo ibi bishingiye ku rwiganwa aho umuntu yigereranya na runaka wakoze ubukwe buhenze nyamara batari ku rugero rumwe bigatuma hari abishora mu nguzanyo z’amabanki, bidateye kabiri ubukene bukaba burinjiye, bityo bigakurura amakimbirane no gusenyuka kw’ingo birushaho kwiyongera muri iki gihe.

Umugeni wo mu Ntara y’Iburasirazuba ntapfa kwigonderwa na buri wese

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques wasobanuye iby’ubu bushakashatsi, yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba hagaragara ibibazo by’umwihariko birimo guhenda kw’inkwano n’ibisabwa umuryango w’umukobwa kugira ngo ubukwe butahe.

Mu duce tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasirazuba nka Nyagatare inkwano irahanitse ku buryo atari buri musore wabasha kuyigondera. Yiyongera bitewe n’amashuri umukobwa yize, akazi akora, aho atuye n’umuryango akomokamo, akaba ashobora gukobwa inka zigera kuri 15 cyangwa zirenga n’amafaranga rugeretse.

Mu birongoranwa umukobwa wo muri iyi Ntara asabwa kongeramo intebe zo mu ruganiriro , ibitambaro byo gutaka , amarido, amashuka yo gusasa, imifariso, radio, igare, ipikipiki mu mwanya w’igare iyo akomoka mu muryango wifite n’ibindi.

Naho Iburengerazuba nko mu karere ka Rubavu umukobwa asabwa kujyana ikoti rya sebukwe n’umukenyero wa nyirabukwe; i Karongi agasabwa kujyana ikimasa, umusore akajya mu buryamo ari uko kimaze kuboneka.

Muri iyi ntara ni naho hari ingeso y’abasore basaba gutekerwa inkoko iyo bagiye kurambagiza. Abashakashatsi bavuze ko basanze abagira iyi myitwarire baba bafite abakobwa benshi babeshya ku buryo buri cyumweru baba bafite aho bajya kurya inkoko kandi umusore akayirya wenyine nubwo yaba yasanze abandi barya ibijumba gusa.

Nta mabwiriza RALC izashyiraho y’uko ubukwe buzajya bukorwa

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Prof. Niyomugabo Cyprien, yatangaje ko ubukwe busa nk’aho buteshuka ku muco nyarwanda aho inkwano abantu bayigize ikiguzi kandi ubusanzwe ari ikimenyetso cy’urukundo.

Yagize ati “Ingaruka z’inkwano ihanitse ni ingo zisenyuka zitamaze kabiri, abantu barashakanye amezi abiri cyangwa atatu ukabona batandukanye.Ntibigeze bakundana, bahujwe n’ibishuko, umwe yariraririye afata inguzanyo bakora ubukwe budashoboka kandi bashoboraga gukora ubuciriritse bakagira urugo rwiza.”

“Ikindi hari ingeso ziri kwaduka umusore akabwira umukobwa ngo kugira ngo uzatahe mu rugo rwanjye ugomba kuza wikoreye uburiri, igare, ipikipiki, …basigaye barengera, ubundi umunyarwanda ntashyira inda imbere kirazira, ni yo mpamvu tuvuga ko tutarya, turafungura…”

Yavuze ko nyuma y’ubu bushakashatsi ikizakorwa ari ubukangurambaga bugamije gutanga impanuro, aho gushyiraho amabwiriza y’umwihariko azajya akurikizwa.

Yagize ati " Mu by’umuco nta wushyiraho amabwiriza yanditse. Nta wushyiraho amategeko ahubwo urahanura. Umurongo uhanura ubu ni wo turi gushyiraho ubu ngubu. Abantu bakore ubukwe uko bifite ntibasesagure ahubwo barebe imbere hazaza."

Ubusambanyi, ubutinganyi, ikoranabuhanga urubyiruko ruvomamo filime z’ubusambanyi ni bimwe mu byangiza urubyiruko rukononekara mu bwonko hakiri kare nk’uko Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ibitangaza; abanyarwanda bakaba basabwa kugaruka ku ndangagaciro zibaranga aho kugotomera ibyo bavoma mu mico y’ahandi.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Umuco muri RALC, Dr Jacques Nzabonimpa, niwe wasobanuye ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Abitabiriye inama bagaragarijwe ibibazo bibangamiye imigendekere myiza y'ubukwe bwa Kinyarwanda
Umuyobozi wa Lycée Notre Dame de Cîteaux, Sr Nayituriki Hélène mu bitabiriye inama
Abihayimana bari mu bari batumiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byagaragajwe n'ubushakashatsi
Abitabiriye inama bakurikiye ibiganiro ku byavuye mu bushakashatsi
Intebe y'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Prof. Niyomugabo Cyprien

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .