Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2015, bwakozwe hagamijwe kureba uruhare rwa komite z’ababyeyi mu kuzamura ireme ry’uburezi, bukorerwa mu bigo by’amashuri 20 byo mu turere twa Bugesera, Karongi, Nyanza, Gakenke na Gasabo, umuryango FIYO ukoreramo.
Muri ayo mashuri byagaragaye ko hari aho Komite z’abayeyi zihari ariko ziri ku izina gusa nta gaciro zihabwa mu micungire y’umutungo w’ishuri no gufata ibyemezo ahanini bireba uburezi bw’abana babo.
Umwe mu bashakashatsi babukoze, Makuza Jean Marie Vianney, avuga ko komite z’ababyeyi mu mashuri zigira uruhare mu gufata ibyemezo ku kigero cya 14.1%, bitewe nuko ahenshi komite zihagarariye ababyeyi zikorera mu kwaha kw’abayobozi b’ishuri.
Yagize ati “Ahantu henshi abayobozi ba komite z’ababyeyi basa n’abakorera mu kwaha kwa ba nyiramashuri cyangwa ubuyobozi bw’ishuri ku buryo usanga inyungu z’uburezi atari zo zishyirwa imbere bitewe n’uburyo bashyizwe muri izo komite.”
Akomeza avuga ko indi mpamvu ari uko ababyeyi n’abayobora komite zabo batarumva neza inshingano zabo n’ububasha bagenerwa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga uburezi.
Ibi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi kuko uruhare rw’umubyeyi mu burezi bw’umwana we ari ingenzi. Abakoze ubushakashatsi berekana ko amashuri afite umusaruro mwiza aba afite ubuyobozi bwiza bwaba ubw’ishuri cyangwa ubwa komite z’ababyeyi.
Mu mashuri bakoreyemo 40% niyo afite komite z’ababyeyi zifatanya n’abayobozi kandi bigatanga umusaruro.
Umuyobozi wa FIYO, Gahigi Moses, avuga ko ubu bushakashatsi bwari bugamije kumenya imbogamizi zirimo n’icyo bibangamira ku ireme ry’uburezi iyo Komite z’ababyeyi zidakora neza.
Depite Mporanyi Theobald wemeje ireme ry’ubu bushakashatsi yavuze ko ari umwanya wo kumenya ahari ikibazo kikibangamiye ireme ry’uburezi kigashakirwa igisubizo binyuze mu nzira abanyarwanya biyemeje yo kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati” Ibibazo byose dufite mu burezi, ni uko ababyeyi bataramenya uruhare rwabo mu burezi bw’abana babo.”
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje uruhare rudafatika rw’ababyeyi mu micungire y’umutungo w’ikigo.



















TANGA IGITEKEREZO