00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi: Kwihutira gufunga ubucuruzi n’imisoro; bimwe mu bibangamiye abikorera mu Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 28 February 2019 saa 03:21
Yasuwe :

Urugaga rw’Abikorera (PSF), rwagaragaje ko bimwe mu bibazo bikibangamiye abikorera birimo imisoro ikiri hejuru, gufungirwa ubucuruzi bya hato na hato ku bikorera n’inyungu ikiri hejuru ku bashaka amafaranga mu mabanki.

Ubushakashatsi bwakozwe na PSF bwagaragaje ko hakwiye kubaho imikoranire myiza hagati ya leta n’abikorera, kuko uru rwego rufite umumaro ukomeye ku bukungu bw’igihugu. Kugeza ubu rutanga 85% by’umusaruro igihugu kibona.

PSF yakoze ubu bushashakatsi igamije kureba uko ibikorwa by’abikorera bihagaze mu gihugu, ibibazo bagihura nabyo ndetse n’icyakorwa ngo iki cyiciro gikomeze gutera imbere.

Muri rusange PSF yakoze ubu bushakashatsi bwa kane mu Turere twose 30 mu guhugu, abantu 1,103 nibo batanze amakuru aho bari mu ngeri zitandukanye z’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Ruzibiza Steven, yavuze ko kimwe mu bibazo byagaragajwe n’abikorera harimo ukudahuza hagati y’abacuruzi n’ababaka imisoro, ku buryo ngo bigera n’aho usanga uwari ufite ubucuruzi afungiwe ibikorwa bye.

Ati “Iyo umuntu aje akakubwira ngo funga imiryango y’ubucuruzi bwawe sibyo, hakwiye kubaho ubwumvikane kuko iyo ubucuruzi bukomeje gufungwa bigira ingaruka ku gihugu.”

Ngamije Augustin wari uhagarariye uruganda rwa Speranza Group Ltd we yavuze ko bimwe mu bibazo bihangayikishije abacuruzi birimo inyungu bakwa iyo bagiye mu mabanki ikiri hejuru, imisoro no kuba ikigo cy’imisoro n’amahoro rimwe na rimwe gishyiraho amategeko y’imisoro ariko impande zombi zitabanje kuyaganiraho.

Yavuze kandi ko abacuruzi bakunze guhura n’ikibazo cy’aho bashobora kwandikira RRA hari nk’amakuru yabisaba ariko ugasanga ntibayabonye ku gihe.

Yatangaje ko mu gihe umucuruzi hari ibyo asaba kubahiriza ku gihe, abashinzwe gushyiraho amategeko nabo mu gihe batubahirije ibyo basabwa bakwiye kujya babihanirwa ntibibe gusa ku wikorera.

Ibibazo bitanu PSF yagaragaje ko bibangamiye abikorera mu Rwanda bishingiye ku kuba mu babajijwe 78% baravuze ko babangamiwe n’ikibazo cy’umusoro uri hejuru; 68.7% bavuze ko bagifite ikibazo cyo guhangana ku isoko; 65.7% bavuze ko bakeneye guhabwa serivise inoze; 58.9% basubije ko babangamirwa n’imisoro ya hato na hato ishyirwaho cyane cyane n’inzego z’ibanze, naho 58.2% bavuze ko bafite ikibazo cyo kugera ku mafaranga yo mu mabanki ndetse n’inyungu ikiri hejuru .

Mu bindi bibazo byagaragajwe ko bikibangamiye abikorera harimo n’ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abakozi mu kazi.

Abikorera bavuga ko mu gihe leta yashyiragaho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro , bo bari bazi ko umunyeshuri azajya yigamo byibuze kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itatu, bityo bakaba bavamo bafite ubumenyi buhagije.

Bagaragaje ko niba umunyeshuri ashobora kwiga gusa amezi atatu muri aya mashuri, nta muntu ngo wamuha akazi kuko nta kintu aba ashoboye gukora.

Abikorera bagaragaje imbogamizi zirimo imisoro no gufungirwa bya hato na hato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages