00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushake bwabashije guhagarika Jenoside ntibwananirwa ruswa-Perezida wa Sena Makuza

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 17 June 2015 saa 06:29
Yasuwe :

Perezida wa Sena Bernard Makuza asanga ubushake bw’abayobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 budashobora kunanirwa guhagarika ruswa.

Perezida wa Sena yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo ku miterere idasanzwe ya ruswa n’uburyo bwo kuyirwanya.

Iyi nama yateguwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe Politiki n’imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kugaragaza imbogamizi abashinzwe kurwanya ruswa bahura na zo no gushyira hamwe mu gushaka umuti wo kuzikemura, yitabiriwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego nkuru niz’ibanze z’igihugu, abikorera na Sosiyete sivili.

Perezida wa Sena yavuze ko nta muyobozi ukwiye kugira urwitwazo urwo ari rwo rwose imbere y’urugamba rwo kurandura ruswa kandi amasomo aturuka mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, akwiye kugenderwaho mu guhagarika ruswa.

Yagize ati "Ubushake bw’abayobozi niba bwarabashije guhagarika icyo abanyarwanda bumvaga ko kidashobora guhagarara muri iki gihugu, ntibushobora kunanirwa no guhangana n’abantu ku giti cya bo barya ruswa. Tugomba kuyoborwa n‘uko nta kibi kigomba kuduhagarara imbere.“

Yongeyeho ko guhuza imyumvire n’ubushake bwo gukumira ruswa kuri buri wese ari umuti wo kuyirandura burundu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko hakwiye kuba impinduka mu mategeko ahana ufatiwe mu cyaha cya ruswa kugirango abere urugero abandi na bo babitinye.

Yakomeje avuga ko kuba kugeza uyu munsi ntawe uraterezwa cyamunara umutungo we cyangwa ngo anyagwe kubera ko yariye ruswa, ari imwe mu mpamvu ituma abantu badatinya ruswa.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe nk’inzitizi yo kurandura ruswa harimo kudahana abagaragaweho n’icyaha cya ruswa, imyumvire yo kudatanga amakuru kuri ruswa, kutiteranya, no kutabona ibimenyetso bya ruswa ishingiye ku gitsina by’umwihariko.

Aba bayobozi bagaragaje ko ruswa isigaye iri mu miterere idasanzwe binagoranye kuyibonera ibimenyetso aho isigaye yihisha inyuma y’imwe mu mico nyarwanda nko gutwerera, guhana impano n’ibindi.

Hari ruswa kandi itangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa ishingiye ku gitsina no kwifashisha inzira ndende y’abakomisiyoneri.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yasanze kwigisha Abanyarwanda umuco w‘ubupfura n’ubwangamugayo hitawe cyane ku bakiri bato, gushyira ingufu mu mategeko ashyiraho ibihano no gushyiraho itegeko rigenga ubunyagwe ku bahamwe n’icyaha cya ruswa ari zimwe mu ngamba zo gukumira ruswa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages