00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Ubushinjacyaha bugiye kujuririra igihano cyahawe Twagirayezu Wenceslas

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 13 January 2024 saa 01:34
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza, rwagize umwere Twagirayezu Wenceslas, wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Mutarama 2024, ni bwo icyemezo cy’urukiko kimugira umwere cyatangajwe.

Uyu mugabo wavutse ku wa 14 Nyakanga 1967, yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya jenoside n’icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Bivugwa ko yabikoreye mu Karere ka Rubavu mu yahoze ari Komini Rwerere, by’umwihariko, kuri bariyeri yo hafi y’uwitwa Gacamena, kuri ISAR - Tamira, kuri Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya ya Busasamana, ku Nyundo, ku Ishuri rikuru rya ‘Saint Fidèle’ n’ahiswe ‘Commune rouge’ kandi ko byakozwe ku matariki atandukanye y’ukwezi kwa Mata 1994.

Uregwa yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2018 yoherejwe na Danemark kugira ngo akurikiranweho uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusoza iperereza, Ubushinjacyaha bwamuregeye urukiko ku wa 18 Kamena 2019, urubanza ruburanishwa kuva muri Gashyantare 2020 kugeza ku wa 20 Nzeri 2023, aho yari yunganiwe na Me Bikotwa Bruce.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere y’umwaka wa 1993, uregwa yabaye umwarimu mu mashuri abanza mu Rwanda, nyuma yaho aza guhabwa akazi ku Kigo cy’Ishuri ryisumbuye ry’Ababatisita rya Gacuba ya II, mu Mujyi wa Gisenyi.

Buvuga kandi ko mu gihe cy’amashyaka, Twagirayezu yamamaye mu bikorwa bya CDR na MRND, cyane cyane mu bikorwa by’Interahamwe, kugeza igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga muri Mata 1994.

Ibimenyetso bushingiraho bigizwe n’imvugo z’abatangabuhamya batandukanye bavuga ko bazi, babonye ndetse banafatanyije na Twagirayezu Wenceslas mu bikorwa bigize ibyaha akurikiranyweho.

Twagirayezu we yireguye avuga ko ibyo aregwa byakozwe ari mu yahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) aho yari mu biruhuko bya Pasika, kuva mu mpera za Werurwe 1994 kugeza ku wa 9 Mata 1994, ubwo yageraga iwabo mu ijoro.

Avuga kandi ko atigeze aba umuyoboke cyangwa umuyobozi w’interahamwe, CDR na MRND, ko atabaye umwarimu w’ishuri iryo ari ryose mu yahoze ari Komini ya Rwerere.

Asobanura ko ahubwo yize amashuri abanza ku Kigo cy’ishuri cya Munanira nyuma ajya mu mashuri yisumbuye muri RDC, ayarangiza mu 1991, ahabwa akazi ko kwigisha abana bo mu Itorero ry’Ababatisita ibijyanye n’iyobokamana aho muri RDC, agaruka mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 1993.

Muri Nzeri uwo mwaka ngo yatangiye gukora ku Kigo cy’ishuri ry’Ababatisita kiri muri Gacuba ya II, mu Mujyi wa Rubavu bityo ko ibikorwa byose bigize ibyaha aregwa nta ruhare yabigizemo.

Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, ko adahamwa n’icyaha cya jenoside n’icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu aregwa, rutegeka ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Kubera iki Ubushinjacyaha buzajurira?

Ubushinjacyaha bwatangaje ko butemeranya n’icyemezo cy’Urukiko Rukuru ndetse n’impamvu zashingiweho mu kugira umwere Twagirayezu Wenceslas, bukaba buteganya kujurira.

Umuvugizi w’Inkiko, Faustin Nkusi, yagize ati “Icyemezo cy’urukiko turacyubaha ariko buri gihe uruhande rutishimiye icyemezo cyafashwe rwemerewe kujurira, twebwe rero ni wo murongo twafashe, ko tuzajurira.”

Urubanza rwa Twagirayezu Wenceslas rwaburanishijwe n’abacamanza batatu. Igitekerezo cy’umucamanza umwe, cyari kinyuranye n’icya bagenzi be babiri ku bijyanye no guhanagura uregwa ho icyaha nk’uko bigaragara mu nyandiko y’uru rubanza.

Uyu mucamanza yavuze ko ku birebana n’imiburanire ya Twagirayezu aho yavugaga ko atari ahari, urukiko rwashingiye ku mpamvu zibogamira k’uregwa mu gufata icyemezo kuko “ubwo yasabaga ubuhungiro mu biro bishinzwe abinjira mu gihugu cya Danemark, Twagirayezu Wenceslas ubwe yivugiye ko hagati ya Mutarama na Nyakanga 1994 yari i Gisenyi mu Rwanda.”

Ikindi ashingiraho ni uko abatangabuhamya Twagirayezu Wenceslas yatanze ku miburanire ye bari ba “Sinari mpari”, ari inshuti ze zo muri RDC zivuga ko yari kumwe na zo ku matariki ya 07, 08, na 09 Mata 1994 muri RDC; bikaba bitumvikana uburyo yagiye mu biruhuko bya Pasika muri Zaire / RDC rwihishwa nta muntu wo mu muryango we no mu bakozi bakoranaga ubizi, bikamenywa gusa n’inshuti ze zo muri RDC.

Ibi ngo byumvikana ko abatangabuhamya be yabatanze mu rwego rwo kumushinjura gusa, dore ko banamushinjura ibyaha ashinjwa kuba yarakoreye ahantu batari bari.

Hari kandi abatangabuhamya bumviswe n’Urukiko bavuze ko inyandiko yitwa “Pétition et témoignage pour l’innocence de Mr. Twagirayezu Wenceslas” bayizaniwe kugira ngo bayisinye batazi ibiyikubiyemo hakaba hari n’abavuguruzanya na bagenzi babo, bakanavuguruzanya na Twagirayezu Wenceslas, bigaragaza ko ibikubiye muri iyo nyandiko atari ukuri.

Uyu mucamanza akomeza avuga ko uregwa atigeze agaragaza icyangombwa cy’inzira (Passport, Laisser-passer, Jeton de sortie, ...) yambukiyeho ajya muri RDC, cyerekana uburyo n’itariki yavuye mu Rwanda yinjira muri RDC n’ahantu yanyuze yambuka, cyangwa se ngo agaragaze umuntu wamubonye yambuka.

Kuba mu miburanire ye Twagirayezu Wenceslas avuga ko agaruka mu Rwanda ku wa 09 Mata 1994 yanyuze mu nzira itemewe ngo si ikimenyetso dore ko hari abatangabuhamya bahamya ko yari mu Rwanda ku matariki ibyaha ashinjwa byabereyeho kandi ko babifatanyije.

Hari aho ashimangira ko kwivuguruza ku tuntu duto nko kwibeshya ku itariki cyangwa isaha, ku ntwaro zakoreshejwe cyangwa zari zifitwe na Twagirayezu Wenceslas, bitari bikwiye gutesha agaciro ubuhamya dore ko ibyo abatangabuhamya bavugaga byari biamze igihe kinini bibaye.

Twagirayezu ni uwa kabiri ugizwe umwere n’inkiko z’u Rwanda nyuma yo koherezwa n’ibihugu by’amahanga. Undi ni Dr Léopold Munyakazi wari ukurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza gukora Jenoside no kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu bitewe n’abatangabuhamya bagiye bavuguruzanya.

Uru rukiko rwamukuriyeho igifungo cya burundu y’umwihariko yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga muri Nyakanga 2017, ahanagurwaho icyaha mu Rukiko Rukuru, icyakora rwamuhamije icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside rumuhanisha igifungo cy’imyaka icyenda mu 2018.

Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cy'urukiko rwagize umwere Twagirayezu Wenceslas wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages