Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangarije IGIHE ko ku wa Kane, tariki ya 16 Gashyantare aribwo hagombaga gusomwa imyanzuro y’urukiko nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyo kugira umwere uyu muyobozi ariko ntiyasomwe.
Nzamwita yaregwaga hamwe n’uwari Umunyamabanga we Mukuru, Mulindahabi Olivier wakatiwe igifungo cy’amezi atandatu mu mwaka ushize azira kugira uruhare mu gutanga isoko ryo kubaka Hoteli y’inyenyeri enye ya Ferwafa mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Nyuma yo kugirwa umwere, ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko buhita bujuririra iki cyemezo, bugaragaza ibimenyetso bushingiraho bugaragaza ko igihano cyatanzwe no kuba umwe yarabaye umwere bitari bikwiye.
Ku ikubitiro ubwo yatangiraga kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka itatu kubera ibyaha bifitanye isano n’uburiganya mu gutanga isoko rya hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ayobora, buvuga ko hari inyandiko yagiye asinyaho zigize ibi byaha.
Yari akurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo cyangwa ubushuti mu gutanga isoko n’icyaha cya ruswa.
Nkusi atangaza ko imyanzuro ku rwego rw’ubujurire izasomwa kuya 2 Werurwe 2017.
Nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuriye, Nzamwita Vincent De Gaule nawe yahise atanga ubujurire bwe.
Twagerageje kuvugana na Perezida wa Ferwafa ariko ntabwo yafataga telefoni ye igendanwa.
Inkuru bifitanye isano:
– ‘Nta mugabo udafungwa’ De Gaulle avuga ku gifungo cy’imyaka itatu yasabiwe
– De Gaulle uyobora Ferwafa yagizwe umwere, Mulindahabi akatirwa amezi atandatu



















TANGA IGITEKEREZO