Icyaha cyo kwica abishaka Major Mudaheranwa akurikiranyweho ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze mu ijoro ryo ku wa 2 Ukwakira 2019, ubwo yarasaga umusore witwa Gashayija Sam, icyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko nacyo kikaziraho kuko mu iperereza ubushinjacyaha bwakoze bwavuze ko imbunda yarashishije uyu musore basanze yari ayitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo Maj Mudaheranwa yagezwaga mu rukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa 7 Nzeri, hatangwa imyanzuro n’ibyifuzo yongeye kumvikana ahakana ibi byaha byose aregwa avuga atigeze yica uyu musore nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Ni urubanza rwari rwatumiwemo abatangabuhamya babiri bavuga ko babonye Maj Mudaheranwa yica uyu musore w’umunyeshuri nk’uko urukiko rwari rwabisabye ubwo uru rubanza rwaherukaga kuburanishwa.
Abacamanza batangiye bumva ubuhamya bw’abatangabuhamya bombi bemeje ko bari bahari umunsi uyu mugabo arasa Gashayija Sam ndetse ko bamwiboneye n’amaso yabo abika imbunda yari amaze gukoresha iki gikorwa kigayitse.
Nyuma yo kumva abatangabuhamya urukiko rwahaye Maj Mudaheranwa umwanya ngo yiregure ku byo bari bamaze kumuvugaho, maze avuga ko byose ari ibinyoma kuko nta buryo bari kubasha kumenya ko ariwe ndetse n’ibara ry’imbunda yakoresheje cyane ko bose bavuze ko yabikoze hagati ya 20h00 na 20h30.
Maj Mudaheranwa yavuze ko kandi mu buhamya bw’aba batangabuhamya hagaragaramo kwivuguruza kuko umwe yigeze kuvuga ko yarashe uyu musore ahari, uyu munsi akaba avuga ko yahageze amaze kumurasa, aheraho asaba urukiko kuzasuzuma ibi byose ubwo ruzaba rufata umwanzuro.
Nk’uko yari yabivuze mu iburanisha ryabanje Maj Mudaheranwa yabwiye urukiko ko nta mpamvu yari afite yatuma arasa uyu musore kuko ntacyo bapfaga ndetse yemeza ko amasaha bivugwa ko yamurasiyeho we ngo yari yazindutse ajya i Kibungo gusura umwana we uhiga, ahava yerekeza mu Murenge wa Rwimbogo aho asanzwe yororera ihene ze.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko nta kibazo babona mu masaha kuko ugereranyije igihe uyu mugabo ngo yaviriye gusura umwana we no kureba ihene bitamubuza kuba saa mbiri yari mu gasantere ka Cyinteko, aho bivugwa ko yarasiye uyu musore.
Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso birimo amasasu yasanzwe mu rugo rw’uyu musirikare ndetse n’ubuhamya bw’abandi barimo n’umuhungu we wemeje ko koko se yari atunze imbunda, bwasabiye Maj. Mudaheranwa gufungwa burundu.
Ku ruhande rw’uwunganira Maj Mudaheranwa mu by’amategeko, yasabye urukiko ubwo ruzaba rufata umwanzuro kuzigana ubushishozi bimwe mu bibazo bagaragaje birimo kuba abatangabuhamya bivuguruza no kuba icyaha cyo kwica ku bushake kituzuye kuko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yigeze abigambirira.
Haregewe indishyi ya miliyoni 56 300 000 Frw
Uwunganira mu mategeko umuryango wa Gashayija yasabye ko mu gihe urukiko rwaba ruhamije Maj Mudaheranwa iki cyaha cy’ubwicanyi yatanga n’indishyi kuri uyu muryango ingana na 56 300 000 ikubiyemo miliyoni 20 zizahabwa ababyeyi b’uyu mwana, miliyoni eshanu zizahabwa buri umwe mu bavandiwe barindwi ba Gashayija.
Aya mafaranga kandi arimo ayo umuryango wakoresheje mu kumushyingura harimo n’ayaguzwe isanduku ndetse n’azahabwa uyu mwunganizi mu mategeko.
Maj Mudaheranwa yavuze ko ntacyo yabona avuga kuri iyi ndishyi y’akababaro cyane ko nta niyo yabona. Umwunganira mu mategeko yavuze ko umuntu adashobora gutanga indishyi igihe nta cyaha yakoze.
Urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma ibyavuzwe n’impande zombi urubanza rukazasomwa ku wa 5 Ukwakira 2020.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!