00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha ntiburafata icyemezo cyo kujuririra irekurwa ry’uwari Meya wa Karongi

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 21 January 2015 saa 08:23
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntiburafata icyemezo cyo kujuririra icyemezo cy’Urukiko cyo gufungura by’agateganyo Bernard Kayumba uherutse kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.
Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwafashe icyemezo cyo kurekura Kayumba akajya aburana ari hanze, mu gihe bagenzi be batatu bari bafatiwe hamwe banashinjwa ibyaha bimwe bo bakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30.
Urukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’aho abaregwa hamwe (…)

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntiburafata icyemezo cyo kujuririra icyemezo cy’Urukiko cyo gufungura by’agateganyo Bernard Kayumba uherutse kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.

Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwafashe icyemezo cyo kurekura Kayumba akajya aburana ari hanze, mu gihe bagenzi be batatu bari bafatiwe hamwe banashinjwa ibyaha bimwe bo bakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30.

Urukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’aho abaregwa hamwe na Kayumba biyemereye ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano bakanyereza amafaranga ya gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), ariko bakavuga ko babikoze uwari Umuyobozi w’Akarere atabizi.

Alain Mukurarinda Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye The New Times ko bagisuzuma ibimenyetso Umucamanza yashingiyeho mu gufata icyemezo cyo kurekura Kayumba, bityo bakaba batarafata umwanzuro ku kuba bajuririra icyo cyemezo.

Ati “Turimo gusuzuma impamvu zatanzwe n’Umucamanza mu kurekura Kayumba by’agateganyo. Nitumara kuzisesengura, ni bwo tuzamenya ikizakurikiraho.”

Yakomeje avuga ko iyo Umushinjacyaha asabira umuntu gufungwa by’agateganyo, atanga n’impamvu zikomeye z’ubwo busabe. Kuba Umucamanza yarafashe icyemezo kinyuranye n’ibyo basabaga, rero ngo ni ibyo gusuzumwa, hakaba hakiri iminsi igera ku 10 yo kuba bajuririra icyo cyemezo.

Mukurarinda yibukije ko gufungura by’agateganyo umuntu ukekwaho icyaha byemewe n’amategeko, icy’ingenzi kikaba ari impamvu zituma Umucamanza afata icyo cyemezo.

Bernard Kayumba yayoboye Akarere ka Karongi mu gihe cy’imyaka 9, yegura mu cyumweru gishize amaze gutabwa muri yombi hamwe na Philipe Turatsinze, Innocent Gashema na Samuel Muvunyi, bashinjwa ibyaha bitatu birimo guhindura inyandiko, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Yarekuwe by’agateganyo mu gihe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Urukiko rwari rwakatiye gufungwa by’agateganyo Oscar Nizeyimana wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na we uregwa ibyaha byo mu rwego rumwe n’ibyo Kayumba akekwaho, mu gihe Jean Baptiste Habyarimana wa Nyamasheke we atari yagezwa imbere y’Urukiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages