00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAHPC yakemanze ubushobozi bwa bamwe mu bize muri ISP Gitwe basubizwa ku ishuri

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 April 2015 saa 09:15
Yasuwe :

Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi RAHPC (Rwanda Allied Health Professional Council) rwakemanze ubushobozi bw’abanyeshuri 252 barangije amasomo ya “Biomedical Sciences” na “Human Biology” bashakaga gukora imirimo ijyanye n’ubuvuzi, maze basubizwa ku ishuri.

Abanyeshuri barangije mu ishami rya Biomedical Sciences na Human Biology bahuye n’ikibazo ubwo mu gihe bari bagiye kwiyandikisha mu rugaga RAHPC, ruhuza abize amasomo y’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi atari abaganga cyangwa atari abaforomo.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa ISPG, mu masomo y’iryo shami rya “Biomedical Sciences” harimo n’amasomo bigamo uko bapima ibizamini bimwe byo kwa muganga nyamara bitewe n’uko ikigamijwe muri iryo shami atari ugukora muri za “Laboratoires” zo kwa muganga gusa, ahubwo bigamo byinshi bibaha ubumenyi bw’ingeri nyinshi, bityo bikabahesha impamyabumenyi yabyo kandi yemewe na Leta.

Ibi byose byatumye bamwe mu bagiye babona akazi ko gukora muri “Laboratoires” zo kwa muganga mu gihe bajyaga kwiyandikisha muri ruriya rugaga kugirango rubahe ibyemezo (Licences) byo gukora nka “Medical Laboratory Technicians”, abayobozi b’urugaga nyuma yo gusuzuma ibyo abanyeshuri bize bikagereranywa n’ibikenewe (international Standards) basanze hari byinshi biburamo, bakaba barasabye gusubira kongera ubumenyi mu birebana n’imirimo bwite yo gupima ibizamini byo kwa muganga.

Nyuma yo kwandikira inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu gihugu bagaragaza ko baba barakorewe akarengane mu kubangira kwinjira mu rugaga ngo batangire akazi nk’abandi bose barangije Kaminuza, Kuwa 16 Mata 2015 Minisitiri w’uburezi Prof.Silas Lwakabamba ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), Dr Innocent S. Mugisha bitabye Inteko Ishinga Amategeko, basobanura icyo kibazo.

Abadepite basobanuriwe ko abo banyeshuri basabwe gusubira ku ishuri kuko urugaga rwasanze hari amasomo bigishijwe amasaha macye ugereranyije n’asabwa kugirango babe bakora muri za “Laboratoire”.

Prof. Lwakabamba yagize ati “Impamyabushobozi bafite zitandukanye n’ubumenyi bahawe ni yo mpamvu twabasabye gusubira kwiga, kugeza ubu 174 bagarutse ku ishuri, 78 ntibaragaruka ariko bagomba kuza.’’

Abamaze kubona akazi bemerewe kwiga banakora, Dr. Mugisha Innocent yasobanuye ko nta kibazo kuko amasomo bazahabwa azuzuza ayo bafite mu rwego rwo gukuramo icyuho cy’uko bigishijwe mbere.

Mu banyeshuri 252 barebwaga n’iki cyemezo 174 kugeza ubu bariga nta kibazo, ariko abandi 78 ntibarabasha gusubirayo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’amafaranga y’ishuri, gusa ubuyobozi bwa ISPG bugashimangira ko abazasubira ku ishuri, impamyabushobozi bazabona zidakuraho izo bahawe mbere, ko ahubwo ari byiza kuri bo kuko bazaba bafite impamyabushobozi mu buryo bubiri butandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages