Mu Rwanda imyaka yo gukora ni 16 kuzamura, ndetse abari muri iki cyiciro bagera kuri miliyoni 8,7. Muri bo miliyoni 4,7 bafite akazi.
Abadafite akazi ni 729.000 ariko bakora ibishoboka ngo bakabone. Imibare igaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo ari miliyoni 5,4, bangana na 62.1% by’abafite imyaka yo gukora.
Imibare igaragaza ko hakiri icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu kubona akazi kuko muri Gicurasi 2026, ubushomeri mu bagore bwari kuri 15,5%, mu gihe mu bagabo bwari kuri 11,6%. Ibi bivuze ko ubushomeri mu bagore bwari hejuru ku mpuzandengo ya 3,9% ugereranyije n’abagabo.
Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rwugarijwe n’ubushomeri ku rugero rwa 15,7%.
Igipimo cy’abafite akazi ugereranyije n’abaturage bose bafite imyaka yo gukora cyari kuri 49,6% mu rubyiruko rw’imyaka 16-30, mu gihe mu bantu bari hagati y’imyaka 31 na 54 ari kuri 56,9%.
Mu bantu bafite akazi, igice kinini gikora mu rwego rwa serivisi bagera kuri 44,7%, hakurikiraho ubuhinzi buha akazi 39,1% mu gihe abakora mu nganda ari 16,2%.
Kuva mu 2024 kugeza muri Kamena 2026 handitswe imishinga y’ishoramari ry’abikorera rifite agaciro kagera kuri miliyari hafi 8$. Biteganyijwe ko iri shoramari rizahanga imirimo igera ku bihumbi 118.
Mu 2025 mu rwanda hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 240 idashamikiye ku buhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!